RFL
Kigali

King James yasanganiwe na Samusure muri Bauhaus Club basusurutsa abahasohokeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2019 20:15
0


Umuhanzi uri mu bakomeye mu Rwanda, Ruhumuriza King James wamamaye nka King James mu muziki, yasanganiwe ku rubyiniro rwa Bauhaus Club Nyamirambo n’umukinnyi wa filime, Karisa Ernest [Samusure] bafatanya gususurutsa abahasokeye.



Ni mu gitaramo King James yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatanu Mutagatifu tariki 19 Mata 2019, cyaberye Bauhaus Club iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

King James yaririmbye indirimbo ze zakunzwe ‘Ndategereje’, ‘Ibare’ ….’Kanyobwe’ yahagurukije benshi barimo na Samusure wamufashije kubyina ikinimba.

Kwinjira muri iki gitaramo byari amafaranga ibihumbi bibiri (2 000 Frw).

Abari basohokeye Bauhaus Club Nyamirambo bataramiwe na King James ari na ko bafata icyo kunywa no kurya bakanyuzamo bakabyinana nawe abandi bakamufasha kuririmba indirimbo yateraga.    

Mu gihe amaze mu muziki, King James amaze gukora indirimbo ‘Hari ukuntu’, ‘Nturare utabivuze’, ‘Ese warikiniraga’, ‘Nta mahitamo’ n’izindi nyinshi. 

Yatangiye kumenyakana mu 2006, ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite wanabashije gutwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star isanganira andi mashimwe atandukanye yegukanye mu muziki.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Imaze gutumira abahanzi Senderi Hit, Social Mula, Dream Boys, Mico The Best, Active, Bull Dogg n’abandi basusurukije abasohoye muri aka kabari.

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Samusure (ubanza i buryo) yafashishije King James gushimisha abasohokeye Bauhaus Club.

Indirimbo 'Kanyobwe" yanyuze benshi basohoye Bauhaus Club Nyamirambo.

King James yakoresheje imbaraga nyinshi ashimisha abafana be.

Senderi Hit (ubanza i bumoso) umukunzi w'akadasohoka wa Bauhaus Club Nyamirambo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND