RFL
Kigali

King James yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Meze neza’ yitiriye Album ye yitegura gushyira hanze –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/03/2019 11:40
4


King James ni umwe mu bahanzi bubashywe mu muziki nyarwanda wamamaye cyane kubera indirimbo zitari nke yagiye akora zigakundwa. Muri iyi minsi ari mu bamaze gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi bigaragara ko adafite na gahunda yo guhagarika dore ko yamaze no gushyira hanze indi nshya yise 'Meze neza'.



Iyi ndirimbo nshya ya King James yise ‘Meze neza’ yasohokanye n’amashusho agaragaza amagambo ayigize. Aya mashusho yifashishijwe mu kugaragaza amagambo agize iyi ndirimbo yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yavuye mu gihe gishize akahakorera amashusho y’indirimbo zinyuranye.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSYA YA KING JAMES ‘MEZE NEZA’

King James

King James yashyize hanze indirimbo nshya

King James yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya ari yo yitiriye Album ye nshya ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere. Iyi album nshya ya King James izaba ibaye iya gatandatu. Izaba iriho izindi ndirimbo amaze iminsi ashyira hanze zirimo; "Hari Ukuntu" , "Uri Mwiza", "Ese Uracyamukunda" ,“Igitekerezo”,”Agatimatima”, “Abo bose”, “Nyuma yawe” n’izindi  amaze igihe ashyira hanze.

King James watangiye kumenyekana mu 2006, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda babashije kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star gihabwa umuhanzi kunzwe mu gihugu buri mwaka.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSYA YA KING JAMES ‘MEZE NEZA’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mama baby5 years ago
    iyindirimbo ni isi; ndabona izakurwa kurusha izakunzwe zose.mbese navugako ari injosiane kubera hit izagira
  • Jenny5 years ago
    Waooo umuhanzi nyawe KBS ni king James melody amagambo ... Merci pp
  • Claudine mukamurenzi5 years ago
    King James Inama ikwagure kuko ufasha imitima ya benshi.
  • Muhire felicien3 years ago
    Ndakwemera cyane king jemus wacu urabikwiye





Inyarwanda BACKGROUND