RFL
Kigali

King James yatangaje ko atazaririmba mu gitaramo yamamajwemo yari kuzahuriramo na Patoranking na Simi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/12/2018 13:03
3


Muri iyi minsi mikuru mu Rwanda haba hategurwa ibitaramo binyuranye byo gufasha abanyarwanda gusoza umwaka baninjira mu mwaka mushya neza. Kimwe mu bitaramo biteganyijwe mu Rwanda bikomeye ni igitaramo gikomeye cyiswe 'Kigali Count Down' cyatumiwemo abahanzi b'ibyamamare nka Patoranking na Simi.



Byari byakunze kuvugwa ndetse no bigaragara no ku byapa byamamaza iki gitaramo ko King James ari umwe mu bahanzi bazacyiririmbamo. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko King James yamaze kwamagana amakuru y'uko azaririmba muri iki gitaramo. 

King James

King James yatangaje ko azaririmba mu gitaramo cya Skol

King James ubwo yabazwaga na Inyarwanda.com uko yiteguye iki gitaramo yagize ati" Njye sinkizi sinzakiririmbamo, nagerageje kuvugana n'abagiteguye ngo barekere kunyamamaza cyane ko tutigeze tuvugana ariko baranze. Njye ntabwo nzaririmba muri kiriya gitaramo kandi usibye no kuba ntazaririmbayo nabasaba kurekera aho kunyamamaza kuko biri gutera urujijo kuko njye aho nzaririmba ni mu gitaramo cya Skol kandi nacyo kizabera hafi y'ahazaba habera ikingiki."

King James avuga ko we aho azaririmba ari mu gitaramo cyateguwe na Skol kizabera muri Rond Point yo kuri Kigali Convention Center ariko atazakora mu gitaramo yamamajwemo yari kuzahuriramo na Patoranking ndetse na Simi n'abandi bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda.

King James

King James yamaganye amakuru yo kuririmba mu gitaramo cya Kigali Count Down

Yaba iki gitaramo King James yigaranye n'icya Skol byose bizabera kuri Kigali Convention Center tariki 31 Ukuboza 2018. Kwinjira mu gitaramo cya Skol ni ukugura ibinyobwa byabo mu gihe kwinjira muri Kigali Count Down byo ari 20,000Frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ben5 years ago
    arko c King James Ubu ayobewe ko Niba ari ambasadeur WA Airtel tigo imutanga nk impunga mu gitaramo ya sponsorinze... Ubwo arashaka ngo bamwishure...?hhhhhhhh
  • Neza5 years ago
    Ntampamvu nibareke kukwamamaza ahutazajya......
  • kiki5 years ago
    gutubura gusa





Inyarwanda BACKGROUND