RFL
Kigali

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo nshya "Abarinzi b'amateka" irwanya ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/03/2019 15:26
0


Umunyamuziki Kizito Mihigo yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Abarinzi b’amateka’. Igizwe n’iminota itanu n’amasegonda 08’ ikaba irimo amagambo asaba abantu guha agaciro amateka ikabashishikariza kudapfobya cyangwa ngo bahakane amateka arimo na Jenoside yakorewe abatutsi.



Kuva yafungurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame, Kizito Mihigo yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ yakunzwe bikomeye. Yayikurikije iyo yise ‘Uzabe intwari’ na ‘Tereza w’umwana Yezu’.

Kizito Mihigo yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ayitezeho gufasha abanyarwanda muri iki gihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25. Yagize ati "Kimwe n'uko nabiririmbye muri “Twanze gutoberwa amateka”, iyi ndirimbo ni uburyo bwo guha agaciro amateka no kwibutsa abantu agaciro kayo. Ndizera ko izafasha abanyarwanda mu gihe kiri imbere, usibye n'uyu mwaka tuzibukamo ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, ariko no mu yindi myaka izakurikiraho"

Mu gitero cya mbere cy'iyi ndirimbo, Kizito Mihiho agira ati : "Gupfobya amateka ni nko kwiyanduriza umwambaro, kuyahakana byo ni nko kwihakana abakubyaye. Dufite inshingano yo kuyarinda, dufite inshingano yo kuyabera abavugizi hose."

Amajwi y'iyi ndirimbo Kizito yayatunganyirije muri The Soundss Studio ya producer Bob naho amashusho afatwa na Producer Mussa muri RDay Entertainement.

Kizito Mihigo afite indirimbo nyinshi yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye nka “Usaba Yezu ntavunika’ [Indirimbo y’ubukwe], “Shimirwa” , “Ni wowe ndangamiye”, “Inuma’ yatumbagije ubwamamare bwe n’izindi nyinshi zifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

Kizito yasohoye indirimbo nshya yise 'Abarinzi b'amateka'.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ABARINZI B'AMATEKA' YA KIZITO MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND