RFL
Kigali

Kizito Mihigo yatangiye gushyira mu ngiro igitekerezo yari amaranye imyaka 8 cyo kwigisha muzika abanyeshuri-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2019 10:09
0


Umuririmbyi Kizito Mihigo wanditse indirimbo nyinshi zifashishwa muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko kwigisha umuziki abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ari igitekerezo yagize kuva mu 2011 avuye kwiga muzika i Burayi.



Avuga ko yagiye akora uko ashoboye ngo ashyigikire iki gitekerezo aza gukomwa mu nkukora n’imyaka yamaze muri Gereza. Kuya 28 Kamena 2019, Kizito yanditse kuri konti ya instagram, avuga ko yateguye amasomo y’ibanze ya muzika yageneye abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Yashyizeho nimero wabarizaho Tel: 078 227 75 30 atanga na E-mail: contact@kizitomihigo.com. Yakirijwe ibitekero bya benshi barimo n’umuhanzi Mico The Best wavuze ko ari ‘igitekerezo cy’inyamibwa’, abandi bamubwiye ko nabo bifuza kwiga umuziki ariko batujuje ibisabwa.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kizito Mihigo yatangaje ko kuva mu 2011 avuye i Burayi kwiga muzika yagize igitekerezo cyo kwigisha muzika abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ni igitekerezo avuga ko yari amaranye imyaka umunani cyakomwe mu nkokora n’igihe yamaze afunzwe.

Avuga ko yatekereje kwigisha muzika yanditse ku manota ku buryo indirimbo zizajya zisohoka mu buryo busanzwe ariko hakaba hari ahantu zanditse. Atanga urugero akavuga ko nk’indirimbo z’ikinyarwanda, gushayaya n’ikinimba zishobora kwandikwa mu manota ku buryo byafasha benshi.

Yagize ati “…Nshobora kwandika indirimbo nkayandika mu manota nkayohereza mu manota abashinwa bakayiyigisha, bakayiririmba nk’uko nkishaka. Ntarinze kuhaba ngo mbigishe.”

Yungamo ati “Urumva rero muzika twaba dukora kugira ngo zibashe gutera imbere zirenge umupaka mu Rwanda kubijyanye n’ubumenyi umuco wacu navuga ko kuko muzika ni kimwe mu biranga igihugu umuco w’igihugu.

Kugira ngo icyo gice kibashe kurenga imipaka kimenyekana hanze abantu bamenye ibyo dukora muri iyo ‘domain’ ya muzika icyo kintu cyo kumenya kwandika amanota no kuyasoma kirakenewe cyane,”

Kizito Mihigo muri Studio ya INYARWANDA TV asobanura birambuye amasomo ya Muzika yateguriye abanyeshuri bagiye mu biruhuko

Akomeza avuga ko guhitamo gutangira kwigisha muzika ahereye ku rubyiruko yashingiye ku kuba ari bo bakunda cyane muzika. Ikirenze kuri ibyo, ngo ni umushinga yifuza ko ugirira akamaro igihugu mu gihe cy’ahazaza ari nayo mpamvu yifuje guhera ku bakiri bato.

Kizito avuga ko yateguye kwigisha muzika iri mu murongo w’amasomo asanzwe atangwa mu mashuri ku buryo ntakizabagamira ikindi.

Ati “Mu masomo tuzatanga tuzasaba umunyeshuri gukomeza kwiga ibindi ni ukuvuga ko ibyo tuje kwigisha ntibisimbura amasomo asanzwe.”

Yavuze ko bazajya basaba umunyeshuri gukomeza kwiga kandi bamusabe no kuba mu bambere mu ishuri kugira ngo anakomeze amasomo y’umuziki.

Amasomo azajya atangirwa mu Mujyi wa Kigali kuri Centre Christus i Remera no ku ishuri rya Camp Kigali.

Muri uyu mwaka bibanze ku banyeshuri bo muri Kigali ariko arateganya kwagura iki gikorwa kigera no mu Ntara zose z’u Rwanda.

Amasomo azajya atangwa na Kizito Mihigo ariko mu Ntara azashaka abarimu bo kumufasha.

Amasomo ya Muzika azatangira ku wa Mbere kuya 22 Nyakanga 2019. Amafaranga y’ishuri n’ 20 000 Frw n’ 5 000 Frw yo kwiyandisha. Kugeza ubu Kizito avuga ko amaze kubona abanyeshuri 50 bamaze kwiyandisha.

Ku wa Mbere no ku wa Gatatu hazajya higa abanyeshuri bo mu mashuri abanza. Ku wa Mbere bazajya bigira muri Christus i Remera, Ku wa Gatatu bigire muri Camp Kigali.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Mbere kugeza mu mwaka wa Gatatu bazajya biga kuva saa 8h:30’ kugeza saa 11h:30’.

Mu mwaka wa kane no mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza bazajya biga guhera saa 14h:00’ kugeza saa 17h:00’.

Iyi Gahunda ni nakoze izubahirizwa no kubiga mu mashuri yisumbuye.

Ku wa kabiri no ku wa Kane ni abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye. Ku wa kabiri bazajya bigira muri Christus i Remera naho Ku wa Gatanu bigire muri Camp Kigali

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KIZITO MIHIGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND