RFL
Kigali

Kizito Mihigo yavuze ibikubiye mu masomo ya Muzika yigishije abanyeshuri-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2019 8:48
0


Umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo “Le Pape Francois”, yatangaje ko muri iki gihe abanyeshuri bari bamaze mu biruhuko, yigishije amasomo y'ibanze ya Muzika abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye abategura gusobanukirwa no kuba abanyamuziki.



Uyu muhanzi yatangiranye n’abanyeshuri 51 barimo abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Yabigishije gusoma amanota no kuyandika mu mirongo yabugenewe, biga kwandika imfunguzo z'umuziki, batangira kwiga no gutera igipimo. Bize kandi kumenya aho amanota aherereye ku gicurangisho gifite clavier (keyboard).

Yatangarije INYARWANDA ko hari bamwe mu babyeyi basabye kwandikisha abana babo yaramaze gutangira gutanga amasomo ya muzika, abasaba ko bazazana abana babo mu gihembwe gitaha.

Ati: “Nabonye abantu benshi bagira umutima wo gukunda ibintu byaramaze gutangira. Hari abashatse (ababyeyi) kwandikisha abana babo amasomo ageze hagati, tubagira inama yo kuzatangirana n’abazaza mu gihembwe gitaha.”

Yavuze ko abanyeshuri yigishije bakunze amasomo ya muzika ariko kandi batungurwa no gusanga bibasaba gutekereza byimbitse nk’uko bisanzwe mu mashuri bigamo.

Ati “Yego abo twatangiranye bazagaruka dukomereze aho bari bageze mu kiruhuko gitaha.  Baranabikunze ariko abenshi batungurwa n'uko bibasaba gukora akazi ko kwandika, gusoma no gutekereza nko mu mashuri asanzwe."


Kizito Mihigo muri ibi biruhuko by'amashuri yigishije muzika abanyeshuri 51

Uyu muhanzi yizeye neza ko no mu bindi bihuruko by’amasomo azabona umubare munini w’abanyeshuri bashaka kwiga amasomo ya muzika.

Amasomo ya muzika Kizito Mihigo yateguye areba abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Abantu bakuru bashaka kwiga muzika nabo gahunda yabo ngo iriho irategurwa. Muri iki kiruhuko gito cy’amashuri, amasomo yatangiwe mu kigo cya Centre Christus i Remera no muri Camp Kigali.

Kizito avuga ko iyi gahunda itazahera muri Kigali gusa, ahubwo bifuza ko no mu zindi ntara z’u Rwanda yagerayo, abanyeshuri bakajya babona ibikorwa bahugiramo mu biruhuko, babikunze kandi bibafitiye akamaro.

Umunyeshuri uzitabira neza iyi gahunda, ngo azajya arangiza amashuri yisumbuye ageze ku rwego rwiza muri Muzika. 

Kizito kandi ngo ateganya kwandikisha iki gikorwa mu nzego z’uburezi zibishinzwe mu gihugu ku buryo umunyeshuri uzajya arangiza amashuri yisumbuye azajya abona n’impamyabumenyi muri Muzika.


Uyu muhanzi yigishije amasomo y'ibanze abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye

Kizito avuga ko azakomeza gutanga amasomo ya Muzika mu biruhuko

Yigishije abanyeshuri uko basomo amanota ya Muzika


KANDA HANO UREBE UKO INCAMAKE YA MASOMO YA MUZIKA KIZITO MIHIGO YAHAYE ABANYESHURI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND