RFL
Kigali

KNC wa Gasogi yashimye ubutwari bwa Sadate muri Rayon Sports y’ibibazo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/09/2020 16:56
0


Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Bwana Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yashimye ubutwari bwa Sadate Munyakazi wari Perezida wa Rayon Sports mu gihe yayimazemo, uburyo yashikamye agahangana n’uruhurirane rw’ibibazo byari byugarije iyi kipe nubwo byarangiye avuye ku buyobozi.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, nibwo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, rwatangaje ko komite nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Sadate Munyakazi yahagaritswe nyuma y’igenzura n’isesengura ryakozwe.

Uyu mwanzuro washimishije benshi mu bafana n’abakunzi b’iyi kipe kuko babonaga Sadate nk’umutwaro iyi kipe yari yikoreye.

Mu minsi yashize akiri umuyobozi wa Rayon Sports, Sadate yakunze guterana amagambo na KNC, ahanini batumvikana ku bakinnyi bavaga muri Gasogi berekeza muri Rayon Sports, byanarangiye iyi kipe itwaye abatoza ba Gasogi nayo ihita itwara abatozaga Rayon Sports.

Nyuma yuko sadate akuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports, KNC bakunze kutumvikana yamushimiye ubutwari yagize mu gihe yamaze muri rayon Sports yari yuzuyemo ibibazo.

Yagize ati "Ku giti cyanjye nk’umusportif ndashimira Sadate uburyo yitwaye mu gihe yamaze muri Rayon Sports yarimo ibibazo bingana kuriya, ndababwiza ukuri ko iyo aza kuba ari undi muntu uyifashe muri ibi bihe bya Coronavirus, ibibazo byari kuba byinshi cyane kuruta ibyo twabonye ".

KNC ahamya ko Sadate yakoze akazi katoroshye ko guhangana n’ibibazo by’ingutu byari muri Rayon Sports.

KNC yatangaje ko Sadate yakoze akazi gakomeye ko guhangana n'ibibazo byari muri Rayon Sports

Sadate Munyakazi na komite ye bakuwe ku nshingano zo kuyobora Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND