RFL
Kigali

KNC yatangaje ko ibyo Kwizera Olivier yakoze ari amatakirangoyi yiyemeza kumujyana mu nkiko

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/07/2020 11:07
0


Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2020, cyateguwe n’ikipe ya Gasogi, umuyobozi wayo Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yavuze ko ibyo kwizera Olivier wari umunyezamu wayo yakoze, ashaka kubambura ku bushake kuko ari umukinnyi wa Gasogi United kandi vuba amujyana mu nkiko.



Kiwizera Olivier yamaze gusinyira amasezerano y’umwaka umwe ikipe ya Rayon Sports FC, gusa umuyobozi w’ikipe ya Gasogi KNC aracyavuga ko uyu munyezamu akibafitiye amasezerano nyuma yo kumuha amafaranga angana na miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo KNC avuga ibi ariko, hamenyekanye amakuru yandi avuga ko Olivier atigeze ahabwa amafaranga yose yari yemeranyije n’ubuyobozi bwa Gasogi United mbere yuko abasinyira amasezerano y’ umwaka umwe, nubwo yayikiniye igihe cy’amezi atandatu yari ayimazemo, ibi bikaba bikubiye mu ibaruwa Kwizera yandikiye iyi kipe ku wa 1 Nyakanga, Kwizera Olivier uhagarariwe na Me. Kamanzi M. Assumpta, yasabye amafaranga yasigaye muri miliyoni 100 Frw yemerewe.

Iragira iti “Nejejwe no kubandikira kugira ngo mbasabe kunyishyura amafaranga ya recruitement nk’uko twabyumvikanye”.

“Nk’uko twabyumvikanye, twemeranyijwe ko nzishyurwa na Gasogi United miliyoni 100 Frw ya recruitement kugira ngo nzabakinire mu mwaka w’imikino wa 2020/21, mukaba mwaranyishyuye miliyoni 1 Frw mu gihe cya COVID-19, akaba ariyo mpamvu mbandikiye mbasaba ko munyishyura miliyoni 99 Frw asigaye kugira ngo dusinye amasezerano”.

“Mboneyeho kubaha amasaha 48 yo kuba munyishyuye ayo mafaranga bitaba ibyo nkishakira ahandi nerekeza”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko ibaruwa yanditswe na Kwizera Olivier yoroheje ikibazo bafitanye.

Ati “Birambabaje. Binyereka imitekerereze y’abakinnyi bacu uko imeze. Kwandika iriya baruwa bigaragaza ko yashatse kutwambura ku bushake”.

“Ndaza kubibasangiza, twumvikanye ibintu byinshi. Ibaruwa yanditse kuri twe yadufashije. Byatweretse ko ari ikintu yari yagambiriye, tubirekere umunyamategeko wacu. Yirengagije ko muri ibi bihe hari ikoranabuhanga”.

“Ibyo twumvikanye twari twabyumvikanye. Kandi yari yabyemeye. Sinzi niba azabihakana, ariko kuba yanditse kiriya kintu, yatworohereje ikirego”.

Mu majwi yashyizwe hanze, KNC aganira na Kwizera Olivier, humvikanamo ko impande zombi zari zumvikanye miliyoni 8 Frw n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw ariko uyu mukinnyi akavuga ko hari abari kumuha ibiruta ibyo yahawe na Gasogi United.

Kwizera Olivier arishyuza Gasogi United Miliyoni 99 Frws muri Miliyoni 100 Frws kugira ngo ayikinire





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND