RFL
Kigali

Knowless mu ndirimbo “Day to day” yishyize mu mwanya w’umuntu wakomeretse mu rukundo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2019 14:04
1


Umunyamuziki Ingabire Butera Jeanne waryubatse nka Knowless yasohoye indirimbo nshya yise “Day to day”. Avuga ko yakubiyemo ubutumwa bw’umuntu wakomeretse mu rukundo akongera kurusubiramo aho aba asaba mugenzi we kumwihanganira bitewe n’ibikomere bitarakira.



Iyi ndirimbo “Day to day” ya Knowless Butera yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019, igizwe n’iminota ibiri ndetse n’amasegonda 29’, ije ikorera mu ngata indirimbo ‘Urugero’ aherutse gushyira hanze, imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 232 mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube.

Knowless yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye nshya “Day to day” yayanditse yishyize ku mwanya w’umuntu wakomeretse mu rukundo ariko akongera kurusubiramo.

Yagize ati “….Ni indirimbo y’urukundo ifite ubutumwa bw’urukundo ariko bw’umuntu uba warakomeretse mu rukundo akongera gusubira mu rukundo kandi. Bijya bibaho y’uko umuntu aba ari mu rukundo n’umuntu hanyuma wenda akaza gukomereka ariko mu gihe runaka akaza kongera guhura n’umuntu yabasha kongera gukunda.”  

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DAY TO DAY' YA KNOWLESS

Knowless mu ndirimbo 'Day to day' yishyize mu mwanya w'umuntu wakomeretse mu rukundo akarusubiramo.

Yavuze ko ari ibintu bisanzwe bibaho aho usanga uwakomeretse mu rukundo arusubiramo ariko ntabanire neza uwo bari gukundana bitewe n’ibikomere yagize.

Ati “Akenshi rero iyo bibayeho usanga uwo muntu agifite bya bikomere yagize mu rukundo rwe rwa mbere. Rimwe na rimwe bigatuma wa wundi mushya cyangwa se wa wundi yongeye kuba yakunda amubanira mu buryo butari bwiza cyangwa se hari ibintu bimwe na bimwe adakora cyangwa se bimugora bitewe n’uko aba afite ‘experience’ mbi. Ubwo rero ni muri iyo “angle” nakozemo iyi ndirimbo.

Yungamo ati “Umukobwa cyangwa se umuhungu aba avuga ati ‘n’ubwo nakomeretse ariko ndagukunda gusa ntabwo biraza neza kubera y’uko ndacyafite ibikomere bya mbere, ubyihanganire umpe umwanya nongere nyine mbe umuntu muzima, umutima ukomere.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DAY TO DAY' YA KNOWLESS BUTERA

Knowless avuga ko kwita indirimbo “Day to day” yashingiye ku kuba urukundo ari uguhozaho. Ngo umunsi ku munsi mu rukundo hari ibigenda neza, hakaba n’ibindi bitagenda neza.

Ati “Numvise rero cyane « Day to Day »  nyiririmbamo numvise byaba byiza inabaye izina ryayo cyane y’uko izina rihuje na ‘message’ irimo. Ni umunsi ku munsi nyine umuntu agenda yiga, umuntu agenda yiga uko akunda undi, umuntu agenda yiga ibigoramye agomba gukosora . Ni umunsi ku munsi. »

Amashusho y’iyi ndirimbo « Day to day » avuga ko mu minsi iri imbere ashyirwa hanze. Yakozwe na Producer Ishimwe Karake Clement muri Kina Music.

Knowless avuga ko amashusho y'iyi ndirimbo asohoka mu minsi iri imbere.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DAY TO DAY' YA KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc.matatajado5 years ago
    thank you @knowless Butera kuduha indirimbo nziza





Inyarwanda BACKGROUND