RFL
Kigali

Knowless, The Ben, Sherrie Silver bari ku rutonde rw'abahatanira ibihembo muri Afrimma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2019 14:08
0


Umuhanzikazi Butera Knowless, Mugisha Benjamin [The Ben] n’umubyinnyi w’umunyarwandakazi wabigize umwuga, Sherrie Silver bari ku rutonde rw’ibyamamare bihatanye ibihembo bya African Music Magazine Awards (Afrimma).



Ibihembo bya Afrimma bihabwa abahanzi b’intyoza bo muri Afurika n’abatuye ku yindi migabane. Bihatanyemo abahanzi bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ababyinnyi, abanyamakuru, aba-producers, abahanzi bakizamuka n’abandi.

Umuhanzikazi Knowless Butera ahatanye mu cyiciro “Best Female East Africa” ahatanyemo na Vinka (Uganda), Victoria Kimani (Kenya), Vanessa Mdee (Tanzania), Akothee (Kenya), Nandy (Tanzania), Sheebah Karungi (Uganda), Fena Gitu (Fenamental) wo muri Kenya, Rema Namakula (Uganda) na Juliana Kanyomozi (Uganda).

Umuhanzi Benjamin Mugisha wamenyekanye nka The Ben ahatanye mu cyiciro “Best Male Africa” ahatanyemo n’umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzania, Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Harmonize (Tanzania), Nyanshinski(Kenya) uyu aheruka i Kigali muri gitaramo cya Kigali Jazz Junction, Juma Jux (Kenya), Eddy Kenzo (Uganda), Khaligraph Jones (Kenya), Ommy Dimpoz (Tanzania) na Rayvanny (Tanzania).

Umubyinnyi w’umunyarwanda wabigize umwuga, Sherrie Silver ahatanye mu cyiciro “Best African Dancer” ahuriyemo Kaffy Dance Queen(Nigeria), The Grove(Angola), La Petite Zota (Ivory Coast), Manuel Canza Laurenzo(Angola), Ghetto Triplet Kids(Uganda), Izzy Odigie(Nigeria), Bajuni(Tanzania), Rabbit Crew255(Tanzania) na The Team(Angola).

Ni ku nshuro ya gatandatu ibi bihembo bigiye gutangwa. Ibihembo by’uyu mwaka bizatangwa kuya 26 na 27 Ukwakira 2019.

Umubyinnyi Sherrie Silver ahatanye mu bihembo bya Afrimma

Umuhanzi The Ben ari mu bihembo bya Afrimma

Umuhanzikazi Knowless Butera





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND