RFL
Kigali

Knowless yongeye gushimangira urwo akunda Ishimwe Clement mu magambo yakoresheje amwifuriza isabukuru y’amavuko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/09/2019 13:08
0


Kuri uyu wa Kane tariki 1 Nzeli 2016, Ishimwe Clement akaba umugabo wa Butera Knowless yizihije isabukuru y’amavuko. Mu magambo asize umunyu Knowless Butera yifurije isabukuru nziza umugabo we bamaze igihe barushinganye. Aha akaba yamwibukije urukundo we n’imfura yabo bamukunda.



Mu magambo ye Butera Knowless yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati” Happy Birthday to my Soul Mate for life! @clementishimwe You Are special Beyond Words C..! And, I pray That you are blessed with Every Desire of your heart, Here's to You! I.O.B and I love you Muchly! “ Amagambo agaragaza urukundo Butera Knowless akunda umugabo we Ishimwe Clement uyu akaba n’umuyobozi wa KINA Music ari nayo ibarizwamo Butera Knowless.

Knowless

Tubibutse ko mu mwaka wa 2016 ari bwo ubukwe bwari butegerejwe na benshi bwatashye. Icyo gihe Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya Kina Music, Ishimwe Clement yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Butera Knowless. Ubukwe bwabo bwabereye i Nyamata mu busitani bwa Golden Tulip, bwitabirwa n'abo mu miryango n’inshuti zabo z’intoranywa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND