RFL
Kigali

Konshens wataramiye i Kigali yatandukanye n’umugore we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2019 10:42
0


Umunya-Jamaica wubatse izina rikomeye mu njyana ya Dancehall, Garfield Delano Spence wamenyekanye nka Konshens yamaze gutandukana n’umugore we Latoya Wright bari bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo.



Latoya yanditse kuri konti ya Instagram avuga ko yongeye kuba wenyine kandi ko icyo Konshens yakora cyose ntacyo kizamuhungabanyaho. Ati “Ndi umugore udafite umugabo. Bivuze ko icyo Konshens yakora mu buzima bwe ntacyo kizahungabanya kuri njye.”

Avuga ko kubitangariza ku mbuga nkoranyambaga atari agamije kwamamaza ubuzima bwe bwite ahubwo ni ukugira ngo ahe rugari Konshens ku yandi mahitamo yafata mu buzima bwe.  

Ati “Ntabwo ndi kwamamaza ubuzima bwanjye bwite ku karubanda ahubwo nashakaga ko buri wese abimenya. Ngira ngo Konshens natangira kwitwara nk’umugabo udafite umugore mwese muzabe mubizi.

Yungamo ati "Ntabwo nanditse ibi kuko mwanga. Ndacyamukunda kandi ni ko bizahora.”

Konshens yatandukanye n'umufasha we bari bamaranye imyaka ibiri

Konshens yakundanye na Latoya imyaka itandatu mbere y’uko bemeranya kubana. Mu 2014 ni bwo bambikanye impeta y’urudashira nyuma y’imyaka ibiri bakora ubukwe mu ibanga rikomeye mu birori byabereye ku mucanga wa Miami.

Bombi bafitanye umwana umwe bise Liam.

Konshens ntacyo aratangaza ku itandukana rye n’umugore. Ni mu gihe yitegura gukorera igitaramo muri Kenya, kuwa 07 Nzeri 2019 ahitwa Hype Fest muri Ngong.

Mbere yo gutaramira muri Kenya, Konshens yashyizeho irushanwa ry’abanyempano mu ijwi bazamufasha mu gitaramo.

Uyu muhanzi yaje i Kigali ku wa 31 Ukuboza 2015 aho yataramiye abanyarwanda mu gitaramo gisoza  umwaka kizwi nka “Vibe Party” cyabereye muri Century Park.

Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki yakunzwe mu ndirimbo 'Winner', 'Rasta Impostor', 'This Means Money',  'Gal Dem A Talk', 'Realest Song, 'Do Sumn' , 'Forward', 'Gal a bubble' n’izindi nyinshi.

Konshens yakoze ubukwe na Latoya, ku wa 19 Ugushyingo 2017

Konshens ni umuhanzi w'umuhanga washyize imbere injyana ya Dancehall

Mu 2015 yakoreye igitaramo i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND