RFL
Kigali

Ku munsi w'abakundanye 'St Valentin' Bruce Melody yavuze ibigwi umugore we mu buryo butamenyerewe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/02/2019 15:58
0


Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda, uyu muhanzi kuva yashaka umugore babana ndetse banabyaranye umwana wabo w’imfura, Bruce Melody ntiyigeze ashaka kugaragaza umugore we mu itangazamakuru, icyakora ku munsi w’abakundanye uyu mugabo yatatse umugore we amuvuga ibigwi mu buryo budasanzwe.



Ku munsi w’abakundana w’uyu mwaka Bruce Melody abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze imyato umugore we yifashishije izina rye, ubusanzwe rimwe mu mazina y’umugore wa Bruce Melody ni ‘Catherine’. Mu buryo bwo gutaka no kuvuga ibigwi umugore we uyu muhanzi yasobanuye iri zina agira ati”C:Kind,A: Adaptable,T: Tough, H: Hard Working,E: Easy going, R: Rational, I:Imaginative,N:Neat,E: Emotional.”

Ugenekereje mu kinyarwanda uyu muhanzi yagarutse ku byiza azi kuri uyu mugore bamaze imyaka itari mike babana, aha akaba yavugaga ko ari umugore w’imico myiza, wiyoroshya, ugira umutima ukomeye, ukora cyane, umugore udakomeza ibintu, udahuzagurika, uhorana udushya, ukunda kubona ibintu bye biri ku murongo ariko nanone akaba agaragaza amarangamutima ye byoroshye. Bruce Melody ni umusore wegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star cyabaga ku nshuro yacyo ya munani ari nacyo giheruka.

Bruce Melody

Bruce Melody...

Bruce Melody kenshi akunze kumvikana ashimira umugore we nk’umuba hafi mu bikomeye yewe akanaba impamvu ya nyinshi mu ntsinzi agenda ageraho mu buzima. Uyu muhanzi yatangaje ibi mu minsi ishize ubwo yegukanaga igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya munani agashimira umugore we mu bantu ba mbere batumye abasha kugera kuri iyi ntsinzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND