RFL
Kigali

Ku munsi we w’amavuko umwana wa Humble Jizzo yakorewe indirimbo na se wabo bizihiriza rimwe umunsi bavukiyeho –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/02/2019 19:08
0


Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys uherutse gukora ubukwe n’umunyamerikakazi bari barabyaranye umwana, kuri ubu umwana we yamaze kuzuza umwaka avutse cyane ko yizihiza isabukuru y’amavuko tariki 22 Gashyantare. Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ye ya mbere uyu mwana yakorewe indirimbo na se wabo.



Se wabo w’uyu mwana wa Humble Jizzo na Amy Blauman nta wundi ni  Emmanuel Tumukunde wiyise Famous, akaba ari murumuna wa Humble Jizzo. Famous asanzwe ari umuhanzi ugishakisha uko yaba icyamamare mu muziki nyarwanda. Iyi ndirimbo yakoreye uyu mwana abereye se wabo yayise ‘Arielle’ izina n'ubundi ry’uyu mwana wa Humble Jizzo.

famous

Famous murumuna wa Humble Jizzo yinjiye mu muziki...

Humble Jizzo aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko uyu murumuna we impamvu yahisemo gukorera umwana we indirimbo ari uko amukunda ikindi ngo ni uko ari we n’uyu mwana bose bavukira ku itariki imwe 22 Gashyantare 2019. Iyi ndirimbo nshya y’uyu muhanzi yasohotse mu buryo bw’amajwi ngo amashusho yayo arajya hanze mu minsi ya vuba.

Humble Jizzo

Humble Jizzo n'umugore we bakoreye ibirori umwana wabo uherutse kuzuza umwaka avutse...

Famous kuri ubu nawe yayobotse umwuga wa mukuru we w'ubuhanzi. Amaze gukora indirimbo zirimo Gahunda yakoranye na Social Mula, She is in love, Leila, Die For you zose yakoze mu gihe cy’umwaka umwe gusa amaze muri muzika.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO YAKOREWE UMWANA WA HUMBLE JIZZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND