RFL
Kigali

Ku nshuro ya kabiri, abanyamujyi bashimishijwe n’igitaramo bategurirwa n’umujyi wa Kigali nubwo imitegurire yabyo yo iri gusubira inyuma –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/09/2019 8:54
0


Abanyakigali biganjemo urubyiruko bararanye akanyamuneza nyuma yo gutaramirwa n’abahanzi bakomeye mu Rwanda mu gitaramo cyaranzwe no gucinya akadiho ku basore n’inkumi bacyitabiriye bataramiwe nabahanzi bakomeye barimo King James, Danny Vumbi, Mico The Best na Makanyaga Abdoul.



Iki gitaramo kiri muri gahunda y’Umujyi wa Kigali yo gususurutsa abawutuye mu bitaramo ngarukakwezi cyabereye muri Car Free Zone mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2019. Abitabiriye iki gitaramo wabonaga ibyishimo byabasaze by’umwihariko bigeze ku bahanzi barimo Mico The Best, King James na Makanyaga Abdul kimwe na Orchestre Irangira biba akarusho dore ko babafashaga kuririmba no kubyina zimwe mu ndirimbo zabo.

Ibi bitaramo ngarukakwezi by’Umujyi wa Kigali bizajya biba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, aho abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda bazajya bafasha abanyamujyi kwishima no gusoza ukwezi neza. Icyakora iki gitaramo cya kabiri ntabwo imitegurire yacyo yanyuze benshi cyane ku rubyiniro dore ko abahanzi bataramiye hejuru y’imodoka mu gihe ku nshuro ya mbere bari bataramiye ku rubyiniro ibintu bitishimiwe na bose babibonye nko gusubira inyuma mu mitegurire y’ibi bitaramo.

Bamwe mu banyamakuru baganiriye na Inyarwanda bagaragaje ko ibi ari ikimenyetso cyo gusubira inyuma mu mitegurire y’iki gitaramo basaba umujyi wa Kigali kugerageza gutegura ibitaramo byiza kugira abo bashaka guha ibyishimo babahe ibyuzuye ntakubasondeka.kigali arena

umujyi

Kubera ubuto bw'imodoka itorero ryabyiniye hasi

micomico

Mico the Best yaririmbye muri iki gitaramoKing JamesKing JamesKing JamesKing JamesKing James yishimiwe bikomeye muri iki gitaramomakanyagacynthiaKing JamesMakanyaga Abdoul yashimishije abakunzi ba muzika yekigali arenakigali arenaAbafana bo bari bitabiriye ari benshi cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND