RFL
Kigali

Ku wa Gatanu abazasohokera Bauhaus Club i Nyamirambo bazasusurutswa na Uncle Austin

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/03/2019 9:29
0


Umuhanzi Luwano Tosh wamenyekanye nka Uncle Austin umunyerewe mu njyana ya Afro Beat mu Rwanda yatumiwe gutaramira abazasohokera Bauhaus Club i Nyamirambo.



Austin azwi mu ndirimbo: ‘Najyayo’, ‘Everything’, ‘Uteye ubusambo’, ‘Ndagukunda nzapfa ejo’ n’izindi zatumye amenyekana birushijeho. Kuri ubu uyu muhanzi aritegura gutaramira abazasohokera Bauhaus Club iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Yabwiye INYARWANDA ko yiteguye gushimisha abafana be bazasohokera muri Bauhaus Club ndetse ko yatangiye imyiteguro y’iki gitaramo. Yagize ati “Nditeguye abazasohokera Bauhaus Club ndabizeza ko iki gitaramo kizagenda neza.” Uncle Austin agiye gutaramira Bauhaus Club akorera mu ngata abarimo Mico The Best, Social Mula, Bruce Melody, Dream Boys n’abandi. 

Uncle Austin agiye gutaramira Bauhaus Club.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuya 22 Werurwe 2019. Kwinjira ni amafaranga igihumbi (1,000 Frw). Dj Theo niwe uzavangavanga umuziki muri iki gitaramo.

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani. Uyu muhanzi kandi ni umwe mu bahataniye ibihembo bya Salax Awards ku nshuro ya karindwi, ahatanye mu cyiciro cya Afrobeat. Ni icyiciro ahatanyemo na MC Tino, Danny vumbi, Davis D na Mico The Best.

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm. Yagiye afasha bya hafi abahanzi nka Marina, Bruce Melodie, Yvan Buravan, Teta Diana n’abandi.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Mu cyumweru gishize habereye igitaramo ‘Gakondo Iwacu umuco’ cyasusurukijwe na Senderi International Hit ndetse n’Itorero Inkesha. Itsinda rya Dream Boys,  Social Mula n'abandi bamaze gutaramira Bauhaus Bar. Buri wa Gatandatu Dj Anitha avangavanga imiziki mu cyiswe 'Ladies Night'. Buri wa kabiri haba kalaoke ikorwa n'uwitwa Karole.

Bauhaus Club ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Austin yateguje gususurutsa abazasohokera Bauhaus Club.

REBA HANO INDIRIMBO 'IT'S LOVE' YA MARINA NA UNCLE AUSTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND