RFL
Kigali

Ku wa Gatanu: Abazasohokera Bauhaus Club i Nyamirambo bazataramirwa na Dream Boys

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2019 8:23
0


Nemeye Platini [Platini] na Mujyanama Claude [Tmc] bahuriye mu itsinda rya Dream Boys, kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2019 barataramira Bauhaus Club iherereye i Nyamirambo. Bavuga ko biteguye gushimisha abafana babo bazahasohokera.



Dream Boys ni itsinda rikomeye mu muziki nyarwanda. Aba basore begukanye ibikombe bitandukanye birimo na Primus Guma Guma Super Stars. Bashyize hanze indirimbo ‘Rome&Juliet’, ‘Wagiye kare’, ‘Ruracyariho’, ‘Bucece’ n’izindi nyinshi.

TMC yabwiye INYARWANDA ko bishimiye gutaramira Bauhaus Club i Nyamirambo ateguza uburyohe mu gitaramo anasaba abafana kuzitabira ari benshi. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga igihumbi (1,000 Frw), gutangira ni saa moya z'umugoroba (19h:00').

Dream Boys bagiye gutaramira Bauhaus Club i Nyamirambo

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Mu cyumweru gishize habereye igitaramo ‘Gakondo Iwacu umuco’ cyasusurukijwe na Senderi International ndetse n’Itorero Inkesha.

Mu cyumweru gishize kandi hataramiye umuhanzi Social Mula.

Bauhaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Bavuze ko biteguye gushimisha abafana babo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ROMEO&JULIET' YA DREAM BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND