RFL
Kigali

Kuri Noheli, Meddy yerekanye umukunzi we mu muryango avukamo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2018 10:53
0


Umunyamuziki Ngabo Medard uzwi nka Meddy yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango avukamo. Biravugwa ko yerekanye uyu mukobwa bakundana mu muryango ku wa 25 Ukuboza 2018, ku munsi mukuru wa Noheli.



Meddy ari mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye cya East African Party azakora tariki 01 Mutarama 2019. Amafoto yashyizwe hanze agaragaza uyu mukobwa witwa Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia yifotoranya n’umubyeyi wa Meddy, ari kumwe kandi n’abavandimwe ba Meddy. Ku wa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yageze mu Rwanda ari kumwe n’uyu mukobwa bakundanye imyaka ibiri.

Ku wa 29 Kanama, 2017 yabwiye KT Radio ko hari umukobwa ari gutereta, ahishura ko atari Umunyarwandakazi. “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda.”. Yavuze ko mubyo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza n’ibyo yabwiye Radio Rwanda ko adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda.

Ati “Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyakanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.”


Mimi ari kumwe n'umubyeyi w'umukunzi we.

Ku wa 30 Nzeri, 2017 Meddy yabwiye Isango Star ko umukobwa atereta afite inkomoko muri Ethiopia ariko ko atuye muri Amerika. Yagize ati “ Uwo naterese Slowly [Gake gake] nta wundi akomoka muri Ethiopia ariko aba muri Amerika.”

Mu ntangiriro za 2018, uyu mukobwa yashyize hanze ifoto ari kumwe n’inshuti ze ndetse na Meddy ubwe basangira umwaka mushya muhire. Ni byinshi bivugwa ku rukundo rw’aba bombi, hashingiwe ku mafoto, amashusho n’ibindi basangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga. Bivugwa ko uyu mukobwa yize ibijyanye n’ubumenyamuntu n’ubutabire muri Kaminuza yitwa “North Texas University”.

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza uyu mukobwa witwa Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia yifotoranya n’umubyeyi wa Meddy, ari kumwe kandi n’abavandimwe ba Meddy. Ku wa 24 Ukuboza 2018 nibwo Meddy yageze mu Rwanda ari kumwe n’uyu mukobwa bakundanye uruzira itangazamakuru.

Mushiki wa Meddy yifotoranya na Meddy.

Byari umunezero kuri Noheli mu muryango wa Meddy.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND