RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatanu Jay Polly ataramira Bauhaus Club Nyamirambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/07/2019 13:33
0


Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye mu muziki nka Jay Polly, kuri uyu wa Gatanu yatumiwe gutaramira abasohokera Bauhaus Club iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.



Jay Polly araririmbira Bauhaus Club kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019. Ni igitaramo giteganyijwe gutangira saa moya z’umugoroba (19h:00’) aho kwinjira ari amafaranga igihumbi ku muntu umwe 1 000 Frw.

Dj Theo niwe wifashishwa kuvangavanga umuziki muri iki gitaramo. Jay Polly ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Label ya The Mane, ahuriyemo n’umuhanzikazi Queen Cha, Marina Deborah ndetse na Safi Madiba.

Ni inzu ihagarariwe na Bad Rama. Kuva yafungurwa muri Mutarama 2019, Jay Polly amaze gushyira hanze indirimbo zihagaze neza ku isoko ry’umuziki nka ‘Umusaraba wa Joshua’ yatumye yongera kwisanga mu kibuga cy’abaraperi.

Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe kinini mu kibuga cy’umuziki, yanashyize hanze kandi indirimbo ‘Inshuti nyazo’, ‘Nyirizina’ n’izindi. Aherutse kuririmba mu iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika’ ryabereye mu karere ka Musanze ari naho ryatangirijwe.

Jay Polly agiye gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'UWASARABA WA JOSHUA' YA JAY POLLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND