RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatanu Riderman arataramira abasohokera Bauhaus Club Nyamirambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2019 17:02
0


Umuraperi Gatsinzi Emery waryubatse mu muziki nka Riderman [Igisumizi] yatumiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Kamena 2019 gutaramira mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.



Riderman uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Mambata’ yakoranye na Niyibikora Safi Madiba ategerejwe mu gitaramo gikomeye azakorera Bauhaus Club Nyamirambo asusurutsa abazahasokera kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Kamena 2019.

Ni igitaramo cyitezweho gutangira saa moya z’umugoroba (19h:00’). Kwinjira ku muntu umwe ni amafaranga igihumbi (1 000 Frw). Dj Theo ni we uzifashishwa mu kuvangavanga imiziki muri iki gitaramo. Riderman ugiye gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo ni umwe mu batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars yanahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki.

Yakunzwe mu ndirimbo ‘Amatopito’, ‘Amateka’, ‘Rutenderi’, ‘Bombori bombori’, ‘Abo turibo’ n’izindi nyinshi. Agiye gutaramira Bauhaus Club abisikana n’umuhanzi Kid Gaju wahakoreye igitaramo gikomeye.

Riderman yatumiwe gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo

Buri wa kabiri w’icyumweru Bauhaus Club Nyamirambo itegurira abayigana ibizwi nka ‘Karaoke’. Ku wa Gatandatu Dj Anitha Pendo uri mu bagezweho muri iki gihugu asusurutsa benshi avangavanga umuziki unogeye amatwi.

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro. Ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).  

Bafite inzoga z’amoko yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.

Bauhaus Club Nyamirambo ifite ibyo kunywa by'amako atandukanye


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MAMBATA' YA RIDERMAN NA SAFI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND