RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatanu Safi Madiba arataramira Bauhaus Club Nyamirambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/05/2019 14:47
0


Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Kontwari’ aritegura gutaramira abasohokera Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2019.



Safi Madiba agiye gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo abisikana n’umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly wahakoreye igitaramo agasoza benshi batabishaka. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 1 000 Frw, harifashishwa Dj Theo mu kuvangavanga umuziki.

Safi Madiba ni umuhanzi ubarizwa mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi The Mane ahuriyemo na Marina, Queen Cha ndetse na Jay Polly. Mu gihe amaze mu kibuga cy’umuziki ku giti cye amaze gushyira hanze indirimbo nka ‘Kimwe kimwe’, ‘Ina million’, ‘My Hero’, ‘Igifungo’, ‘Good morning’ n’izindi.

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Imaze gutumirwamo n'abahanzi Senderi Hit, Social Mula, Dream Boys, Mico The Best, Active, Bull Dogg n’abandi basusurukije abasohoye muri aka kabari.

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bind bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Safi Madiba yatumiwe gutaramira Bauhaus Club.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'KONTWARI' YA SAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND