RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatanu Urban Boys irataramira muri Bauhaus Club Nyamirambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2019 11:18
0


Itsinda rya Urban Boys rigizwe na Nizzo Kaboss na Humble Jizzo ryatumiwe gutaramira abasohokera mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019.



Manzi James [Humble Jizzo] na Nshimiyima Muhammad [Nizzo] bagize itsinda rya Urban Boys, baritegura gutaramira muri Bauhaus Club Nyamirambo babisikana n’itsinda rya Active ryanyuze abahasohokeye mu cyumweru gishize.

Urban Boys imaze imyaka irenga icumi mu rugendo rw’umuziki. Ni itsinda ryamenyekanye rigizwe n’abantu batatu, ubu ni babiri. Mu gihe bamaze bakoze indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Indahiro’, ‘Umwanzuro’, ‘Ntakibazo’, ‘Turn up’, ‘Call me’ n’izindi nyinshi.

Kwinjira muri iki gitaramo bagiye gukorera Bauhaus Club Nyamirambo ku muntu umwe ni amafaranga igihumbi (1 000 Frw). Gutangira ni saa moya z’umugoraba (19h:00’) kugeza mu masaha akuze. Dj Theo niwe uzavangavanga umuziki muri iki gitaramo.

Iri tsinda riherutse gushyira hanze indirimbo ‘You’ bakoranye n’umuhanzi wo mu Burundi witwa Ado Josan. Banashyize hanze kandi indirimbo bise ‘Ntukoreho’ bahuriyemo na Aime Bluestone ndetse na Mukadaff.

Urban Boyz bahatanye mu marushanwa akomeye banegukana irushanwa rikomeye rya Primus Guma Guma Super Stars. Ryaririmbye mu bitaramo bikomeye byo mu Rwanda banagera ibwotamasimbi.

Urban Boyz imaze imyaka irenga icumi mu rugendo rw'umuziki

Iri tsinda ryatumiwe kuririmbira Bauhaus Club Nyamirambo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NTUKOREHO' YA URBAN BOYZ, BLUESTONE NA MUKADAFF






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND