RFL
Kigali

“Kuryamana n’umusore ntibituma umwigarurira” Miss Mutesi Jolly yahanuye abakobwa -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/05/2019 16:16
0


Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly, yahanuye abakobwa ababwira ko gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore bidatuma wigarurira umutima we. Avuga ko benshi mu bakobwa bahitamo kuryamana n’abasore batinya ko bashobora gushwana.



Mutesi Jolly amaze iminsi akora ibiganiro by’uruhererekane anyuza ku Shene ye ya Youtube. Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019, yasohoye ikiganiro yahaye umutwe ugira ati “Having a sex with a guy doesn’t make u own him". Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Kuryamana (gukora imibonano mpuzabitsina) n’umusore ntibituma umwigarurira".  

Yateruye avuga ko ashaka gukomoza ku ngingo y’abangavu baryamana n’abasore bumva ko babiyegurira. Avuga ko kenshi ibyabo bitaramba kandi bikurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda, kuva mu ishuri rimwe na rimwe bakandura SIDA bakabana nayo ubuzima bwose, icyizere cy’ubuzima kikayoyoka.

Yagiriye inama abakobwa ko badakwiye kuryamana n’umusore bumva ko bazamwiyegurira. Avuga ko hari ingero nyinshi z’abakobwa bagiye baryamana n’abasore barenze umwe ariko bikarangira bashwanye. Hejuru y’ibyo ngo hari n’abatera intambwe yo kurushinga bakabyarana ariko ntibarambane.  

Yagize ati “Twabonye benshi(abakobwa) muri sosiyete bagize abakunzi barenze batandatu kandi bose bakaryamana. Ikindi kandi hari abakundanye bateye intambwe yo kurushinga yewe baranabyarana ariko birangira batandukanye. Urwo ni urugero ndashaka kukubwira ko gukora imibonano mpuzabitsinda atari cyo cy’ibanze.”  

Miss Mutesi Jolly yagiriye inama abakobwa bemera gukora imibonano mpuzabitsina n'abasore bumva ko babatsindira

Miss Jolly yabwiye INYARWANDA ko yakoze iki kiganiro agamije gukangurira abangavu kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore bumva ko bashaka gutsindira umutima we kuko bikurikirwa n’ingaruka kenshi zikomeretsa umutima. Avuga kenshi abangavu bitewe n’amaraso ashyushye usanga ari bo batwira inda zitateganyijwe bikabavirimo gucikiriza amashuri no kwandura indwara zitandukanye. 

Yavuze ko benshi ‘iyo muganiriye bakubwira ko baryamanye n'abo bakunda kubera gutinya kubabura ari byo bivamo ibyo byose’.

KANDA HANO UREBE UBUTUMWA MISS MUTESI JOLLY YAGENEYE ABAKOBWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND