RFL
Kigali

Kwibuka25 : Ali Kiba na Lilian Mbabazi bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/04/2019 5:26
0


Abanyamuziki bakomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Lilian Mbabazi na Ali kiba bifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bahurije ku gusaba ko Jenoside itakongera kubaho ukundi ahari ho hose.



Ali Saleh Kiba waryubatse nka Ali kiba [King Kiba] ni umuririmbyi rurangiranwa mu njyana ya Bongo mu gihugu cya Tanzania. Ari mu bakomeye muri iki gihe bafite indirimbo zakunzwe na benshi na n'ubu. Lilian Mbabazi ni umuhanzikazi w’umunya-Uganda unafite amaraso y’abanyarwanda.

Mu gihe u Rwanda n’isi bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuhanzikazi Lilian Mbabazi yanditse kuri instagram asaba ko Jenoside itakongera kubaho ukundi, avuga ko azirikana abishwe bose. Yagize ati  “Ntibizongera kubaho ukundi. Turibuka twiyubaka. Ni ku nshuro ya 25.”

Ali kiba yanditse kuri instagram avuga ko yifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye kandi ko abishwe batazibagirana.  Ati “Turabibuka. Twarabakundaga kandi ntabwo tuzabibagirwa. Ntibizongera kubaho ukundi. Rwanda ndi kumwe nawe muri ibi bihe."

Ali Kiba, Chameleone, AY n’abandi mu bihe nk’ibi bagiye bandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bifatanyije n’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda. Bagiye bandika ubutumwa buhumuriza bashimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Kuri uyu wa 07 Mata 2019 ni bwo hatangijwe icyumweru n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi. Gutangiza iki cyumweru byitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye bakoraniye i Kigali.

Ubutumwa bwa Ali Kiba.

Ubutumwa bwa Lilian Mbabazi.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND