RFL
Kigali

Kwibuka25: Miss Rwanda Nimwiza Meghan arasaba urubyiruko kongera imbaraga busa ikivi cy’abishwe muri Jenoside

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/04/2019 17:28
0


Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, yasabye urubyiruko kusa ikivi cy’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bagakuba imbaraga mu kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri.



Ibi Miss Nimwiza yabitangaje nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama i Nyamata mu karere ka Bugesera aho bibukaga ibibondo byishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ku nshuro ya 9 Ndayisaba Fabrice Foundation itegura igikorwa cyo kwibuka ibibondo. Iki gikorwa cyitabiriwe na Miss Rwanda 2019 Nimwiza cyabaye kuri uyu wa 09 Mata 2019.

Miss Rwanda Nimwiza yihanganishije abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi bizamara iminsi 100. Avuga ko ari igihe cyo kuzirikana no guha agaciro abishwe muri Jenoside bazizwa uko bavutse.

Yagize ati “Icya mbere na mbere ni ukubihanganisha muri ibi bihe bitoroshye tuba turimo nk’u Rwanda nk’Abanyarwanda. Ntabwo ugomba kuba warabibonye kugira ngo ube mu bihe bitoroshye. Ariko twese nk’abanyarwanda tuba turi mu gihe cyo kwibuka. Tuba twibuka ibyabaye ku Rwanda, tuba twibuka abacu.”


Miss Nimwiza yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga nyinshi bubaka u Rwanda rwifuzwa. Ifoto: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)

Yavuze ko mu gihe cya Jenoside hari urubyiruko rwishwe ndetse abana batari bazi icyo ubwoko ari cyo na bo baricwa. Yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gushyira hamwe mu kubaka igihugu bagakoresha imbaraga nyinshi busa ikivi cy’abishwe muri Jenoside.

Ati “Rero icyo nabwira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ni uko tugomba gukoresha imbaraga nyinshi mu kubaka u Rwanda hari ‘generation’ tudafite ubu ng’ubu twakabaye dufite. Tugomba gukoresha imbaraga inshuro ebyiri cyangwa eshatu kurenza….

Yungamo ati “Tugomba gukoresha izacu bwite. Tugakoresha iz’abo ngabo abo bana bishwe tugakoresha ndetse n’izabo bakabaye babyara ubu ng’ubu imbaraga nshyashya twakabaye tubona rero nk’uko Umukuru w’Igihugu ahora abivuga tugomba gukora cyane…”

Yavuze ko ibyo yabonye ku rwibutso rw’i Ntarama bigaragara ko Jenoside yakoranwe ubugome bw’indengakamere. Nimwiza Meghan yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, mu birori byabereye muri Intare Conference Arena ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2019.  Yari ahagarariye Umujyi wa Kigali ahigika abakobwa 5 bari bahataniye ikamba.


Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yahumurije abanyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND