RFL
Kigali

Kwibuka25: Reponse yashyize ahagaragara indirimbo “Turibuka” yogeza kwiyubaka -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/04/2019 17:30
0


Umuhanzikazi Irafasha Sandrine ukoresha izina rya Reponse mu muziki, yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Turibuka’ yakubiyemo ubutumwa bwo kwibuka no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



Reponse avuga ko iyi ndirimbo yayikoreye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akubiramo ubutumwa bwo kurwanya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi. Yanayikoze kugira ngo ijye inafasha abanyarwanda kongera kwiyubakamo icyizere cy’ubuzima.

Ashimangira ko yayikoze mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda rushya ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati “Iyi ni ndirimbo nshya nakoze yo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu1994. Ndasaba Abanyarwanda muri rusange kwibuka twiyubaka.

Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati “Turibuka! Twese turibuka Jenoside yakorewe abatutsi….Jenoside yakorewe Abatutsi yaraduhekuye. Turibuka abo bose bazize uko bavutse bapfa urw’agashinyaguro. Ntiduteze kubibagirwa…Turibuka,..”

Reponse washyize hanze indirimbo 'Turibuka'.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'TURIBUKA' YA REPONSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND