RFL
Kigali

Kwizera Olivier ari mu bakinnyi tuzakoresha, Umunya-Brezil ntazakina imikino ibanza – Masudi Djuma utoza Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/10/2021 15:13
0


Nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti, umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma yavuze ko afite abakinnyi yitoranyirije, ku buryo yumva nta kabuza azasoza shampiyona mu makipe atatu ya mbere, byamuhira akanegukana igikombe, n’ubwo atazaba afite rutahizamu w’umunya-Brazil Soares mu mikino ibanza, gusa Kwizera Olivier arahari



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, Rayon Sports yakinnye na Bugesera FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wa gicuti, warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Bugesera kuri koruneri nziza yatewe na Iranzi Jean Claude.

Nyuma y’uyu mukino Rayon Sports yitwayemo neza, umutoza Masudi Djuma yavuze ko ikipe ye itangiye kujya mu murongo ayifuzamo ugereranyije nuko yatangiye ariko avuga ko hakiri ibyo gukosora ku buryo shampiyona izatangira afite ikipe yifuza ku kigero cya 65%.

Agaruka ku bakinnyi, Masudi yavuze ko Kwizera ntaho azajya kuko azakinira iyi kipe nubwo hari ibitarasozwa hagati ye n’ubuyobozi, anavuga ko hari abakinnyi babiri batazakina igice kibaza cya shampiyona (Phase allez) ariko bazaguma mu ikipe.

Yagize ati: “Sinzi niba mwarabonye urutonde rw’abakinnyi tuzakoresha uyu mwaka? Kwizera Olivier aruriho, kuba ataratangira imyitozo ni uko hari ibyo agisozanya n’ubuyobozi ariko arahari. Rutahizamu w’umunya-Brazil Soares na Vivens ntabwo bazadukinira mu mikino ibanza ya shampiyona kubera ibyangombwa, gusa ntituzabarekura kuko tudashaka kuzajya muri rwaserera zo gushaka abandi bakinnyi, bazaguma mu ikipe bamenyerane n’abandi ku buryo tuzabakoresha mu mikino yo kwishyura (Phase retour)”.

Masudi avuga ko afite abakinnyi yizeye kandi yitoranyirije kuburyo atekereza ko ikipe izasoza mu makipe atatu ya mbere, byamuhira akanegukana igikombe cya shampiyona, ashimangira ko Rayon Sports atari iyo gusoza ku mwanya wa Karindwi nk’aho yasoje umwaka ushize, ashimangira ko ntaho bitaniye no kuba iya nyuma.

Rayon Sports izakina na Police FC ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira mbere y’uko shampiyona itangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Rutahizamu Soares ukomoka muri Brazil ntazakinira Rayon Sports imikino ibanza kubera ikibazo cy'ibyangombwa

Kwizera Olivier azakinira Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND