RFL
Kigali

Kwizera Olivier umaze amezi 5 adakina yongereye amasezerano muri Rayon Sports – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/11/2021 12:43
0


Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier wari umaze amezi atanu atagaragara mu kibuga, yongereye amasezerano muri Rayon Sports nyuma yo guhabwa amafaranga yifuzaga.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko umunyezamu Kwizera Olivier yamaze kwemera gukomeza gukinira ikipe ya Rayon Sports, ni nyuma y’inkunga ya Fan Club yitwa Rockets yatanze amafaranga yaburaga ngo uyu munyezamu asinye.

Kwizera yongereye amasezerano y’umwaka umwe azakinira Rayon Sports yari ikeneye cyane umunyezamu nk’uyu nyuma y’amakosa yaranze abanyezamu yakoresheje mu mikino itanu ya shampiyona imaze gukinwa.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Kwizera Olivier yaherukaga mu kazi ka Rayon Sports muri Gicurasi 2021, ku mukino wabereye i Bugesera iyi kipe yanganyijemo na Gasogi United 1-1.

Kwizera Olivier yongereye amasezerano y'umwaka muri Rayon Sports

Kwizera Olivier yongereye amasezerano nyuma yo guhabwa amafaranga yifuzaga

Kwizera wari ukumbuwe n'aba-Rayon benshi agiye kugaruka mu kibuga

Kwizera azajya yambara nimero 1 muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND