RFL
Kigali

Kwizera Olivier umaze amezi 5 yarataye akazi ntiyerekanwe mu bakinnyi Rayon Sports izakoresha uyu mwaka, aherereye he?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/10/2021 18:42
0


Byabereye urujijo abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abafana n’abakunzi ba Rayon Sports, ubwo iyi kipe yerekanaga ku mugaragaro abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/22 batarimo umunyezamu Kwizera Olivier, nyamara yari yasohotse ku rutonde rw’abakinnyi 29 Rayon Sports izakoresha uyu mwaka.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, kuri Stade Amahoro i Remera habereye umuhango ngaruka mwaka wo kwerekana Abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/22 witwa ‘Rayon Sports Day’, ikaba yaranakinnye umukino wa gicuti yatsinzwemo na Kiyovu Sport ibitego 2-1.

Icyatunguranye muri ibi birori ni uko herekanwe abakinnyi bose iyi kipe izakoresha uyu mwaka, ariko ntihagaragaramo umunyezamu Olivier Kwizera wari warashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha.

Uyu munyezamu ugifite amasezerana ya Rayon Sports, ariko we atemera, aheruka mu izamu ryayo ubwo yanganyaga na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino wabereye mu karere ka Bugesera muri Gicurasi 2021.

Guhera icyo gihe kugeza magingo aya, ntabwo Kwizera arasubira mu kazi ka Rayon Sports bivugwa ko afitiye umwaka w’amasezerano.

Kwizera wari watangaje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru mu mezi atatu ashize, ariko akaza kwisubiraho nyuma y’iminsi 21 agahita anahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi‘, yaganirijwe kenshi n’ubuyobozi bw’iyi kipe bumusaba kugaruka mu kazi ariko kugeza ubu ntacyo ibiganiro biratanga ari nayo mpamvu aterekanwe nk’umukinnyi w’iyi kipe.

Umutoza Masudi Djuma utoza Rayon Sports yatangaje ko amikoro ariyo atuma Kwizera atari kugaruka mu kazi.

Yagize ati “Ikibazo cya Kwizera ngira ngo gifitwe n’abayobozi. Kuko ni ikibazo cy’amikoro gusa”.

Masudi avuga ko Kwizera ari umunyezamu mwiza kandi ufite impano yo gukina umupira w’amaguru, ariko atabonetse yakoresha abanyezamu bahari kuko buri wese afite ubushobozi bwo kujya mu kibuga kandi agatanga umusaruro.

Kugeza ubu Rayon Sports ifite abanyezamu batatu barimo, Bashunga Abouba, Hategekimana Bonheur na Hakizimana Adolphe.

Magingo aya Kwizera Olivier ari mu Rwanda, nta yindi kipe afite ndetse nta n'iyo yemerewe kuvugana nayo itabanje kunyura kuri Rayon Sports afitiye umwaka w’amasezerano.

Nyuma y’umukino Rayon Sports yari imaze gutsinda Bugesera FC mu cyumweru gishize, Masudi Djuma yatangaje ko Kwizera Olivier azakinira Rayon Sports uyu mwaka w’imikino kuko akiri kuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe kandi mu gihe kitarambiranye bizaba byagenze neza, ariko byongeye kwibazwaho ubwo uyu mukinnyi aterekanwaga mu bakinnyi iyi kipe izakoresha uyu mwaka.

Rayon Sports izatangira Shampiyona yakira Mukura Victory Sports mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Kwizera aheruka mu izamu rya Rayon Sports mu mezi atanu ashize

Kwizera ashobora kudakinira Rayon Sports kubera amikoro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND