RFL
Kigali

Kwizera Olivier wa Rayon Sports yafunzwe akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/06/2021 20:57
3


Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha 'RIB' rwemeje ko rwataye muri yombi Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na Rayon Sports, Kwizera Olivier, akaba akurikiranywe gukoresha ibiyobyabwenge.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, ni bwo uyu munyezamu yafatiwe aho atuye mu mudugudu w'Ubumenyi, Akagali ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro, akoresha ibiyobyabwenge.

Amakuru yizewe InyaRwanda yamenye ni uko Kwizera atafashwe wenyine kubera ko yari kumwe n'abandi bantu barimo na murumuna we bavukana mu nda imwe.

Imodoka eshatu ziri mu bwoko bwa Vigo nizo zaje gufata abanyweraga ibiyobyabwenge aho Kwizera Olivier yari acumbitse. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo RIB yashimangiye ko yataye muri yombi Kwizera Olivier ukurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu munyezamu yafunzwe mu gihe bagenzi be bakinana mu ikipe y'igihugu barimo bakina umukino wa gicuti na Central Africa, batsinze ibitego 2-0. Kwizera Olivier ntiyitabajwe n'umutoza Mashami Vincent mu bakinnyi bitegura imikino ibiri ya gicuti na Central Africa Republic.

Kwizera ntiyagaragaye ku mukino wa shampiyona Rayon Sports iheruka gutsindamo Bugesera ibitego 3-1. Uyu munyezamu naramuka ahamwe n'icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge azahanwa bikomeye, byanatuma Rayon Sports nayo ibihomberamo ndetse n'ikipe y'igihugu. 

Uyu munyezamu yageze muri Rayon Sports mu 2020 avuye muri Gasogi United. Kwizera yitwaye neza mu ikipe y'igihugu yitabiriye irushanwa rya CHAN, yagarukiye muri 1/4 itsinzwe na Ginnea.

RIB yemeje ko yafunze Kwizera Olivier akurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge

Kwizera Olivier yafashwe na RIB akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Kwizera Olivier ntiyitabajwe mu ikipe y'igihugu igomba gukina imikino ibiri ya gicuti na Central Africa Republic 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyamuremye fidèle2 years ago
    Birababaje umusore nka kwizera ukiri muto kuba imbata yibiyobyabwenge gusa nibimuhama bazamukosore dore ninako tala yumuntu irangira sinzi niba atabona uko Mwemere byamugendekeye murakoze
  • Eugene ndayisaba2 years ago
    #Kwizera_olivie Imana imubabarire bamurekure rayon sport yaba ihombye cyanee!!
  • Nyandwi jpaul2 years ago
    Niyihangane azize umwotsi tuu





Inyarwanda BACKGROUND