RFL
Kigali

Kwizera Olivier wari umaze umwaka adakina yasinyiye Gasogi United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/12/2019 13:34
0


Kwizera Olivier wari umaze hafi umwaka nta kipe agira nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Free States Stars yo muri Afurika y’Epfo, kuri ubu uyu munyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu muri Gasogi United, aho yizeye kuzayifasha byinshi mu mikino yo kwishyura.



Umwaka wari ugiye kuzura Olivier Kwizera atagaragara mu kibuga nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Free States Stars yo muri Afurika y’Epfo yakiniraga, mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino havuzwe amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda byavugwaga ko ari mu biganiro n’uyu munyezamu mpuzamahanga arimo Bugesera FC, APR FC, Police FC ndetse na Rayon Sports ariko shampiyona itangira nta gikunze.

Nyuma yo gusinyisha Ndikumana Tresor wakinaga muri Kenya, kuri ubu uwari utahiwe ni Kwizera Olivier wari umaze iminsi nta kipe nyuma yo kutumvikana n’amakipe atandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Amakuru agera ku inyarwanda avuga ko Kwizera Olivier yahawe miliyoni eshatu n’igice ngo yemerere gusinyira iyi kipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, aho yashyize umukono ku masezerano y’amezi atandatu agiye kuyikinira, akazayifasha byinshi mu mikino yo kwishyura.

Gasogi United yarangije ku mwanya wa 10 mu mikino ibanza mu mwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere, irifuza kuzitwara nezakurushaho mu mikino yo kwishyura aho irimo kongera ingufu mu bakinnyi yari isanganywe nyuma yo gusezerera abagera kuri batandatu itashimye urwego rwabo.

Kwizera agiye gufatanya na Cyuzuzo Gael wari usanzwe ari nimero ya Mbere muri Gasogi United.

Kwizera Olivier ntabwo yari yongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nyuma yo gukora ikosa ryavuyemo igitego ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo 2-1 mu majonjora y’igikombe cya Afurika cya 2019.

Olivier Kwizera wazamukiye mu ikipe y’Isonga, yakiniye ikipe ya APR FC mbere yo kwerekeza muri Bugesera yavuyemo yerekeza  muri Free State Stars yo muri Afurika y’epfo.

Kwizera Olivier araba ari mu izamu rya Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu, mu mukino wa Gicuti APR FC izakinamo na Gasogi United mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura muri ‘Rwanda Premier League’2019-2020.


Kwizera Olivier yemeye gusinyira Gasogi United amasezerano y'amezi atandatu


Kwizera Olivier ashyira umukono ku masezerano


Kwizera Olivier agiye gukinira Gasogi United mu mikino yo kwishyura


Kwizera Olivier yakiniye ikipe y'igihugu Amavubi


Olivier yakiniye Free State Stars yo muri Afurika y'Epfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND