RFL
Kigali

Breaking News: Kwizera Olivier yisubiyeho agaruka mu mupira w’amaguru nyuma y’iminsi 21 awusezeyeho

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/08/2021 16:02
0


Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Kwizera Olivier, yavuye ku izima yisubiraho ku mwanzuro yari yarafashe wo gusezera ku mupira w’amaguru, yiyemeza kugaruka ari mushya akosora amakosa yamuranze mu bihe bishize.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Kwizera Olivier yemeje ko yisubiyeho, akaba agiye kugaruka mu mupira w’amaguru akosora amakosa yakoze mu bihe bishize ndetse anashimira buri wese wamuhaye ubutumwa bumugira inama mu minsi 21 yari amaze atangaje ko atazongera gukina umupira w’amaguru. Yagize ati:

Nyuma yo gufata igihe cyo kwitekerezaho, nahisemo kugaruka mu mupira w’amaguru. Ndizera ko ngifite byinshi byiza byo gutanga mu kibuga, haba muri club yanjye ndetse no mu ikipe y’igihugu. Nakozwe ku mutima n’ubutumwa bungira inama nohererejwe n’abantu batandukanye, hari byinshi nakoze bitashimishije sosiyete nyarwanda, gusa ndabizeza ko bitazasubira ukundi. Ndabashimiye ku Rukundo mwakomeje kungaragariza muri uru rugendo, guhera ntangiye gukina umupira w’amaguru.

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, ni bwo Kwizera Olivier yatangaje ku mugaragaro ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru.Ibi byabaye nyuma y’iminsi micye yari ishize avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash, Olivier yavuze ko asezeye nta kipe n’imwe afitiye amasezerano ndetse ahishura ko ari ibintu amaze igihe kirekire atekereza.Yagize ati:

Uyu mwaka w’imikino nta kipe n’imwe nzakinira kuko nta kipe mfitiye amasezerano, biri muri gahunda zanjye kuba narekeraho gukina umupira w’amaguru, sinavuga ko ari igihe runaka nsezeye kuko hari gahunda zanjye ngiye kwerekezamo ariko mbaye nsezeye umupira w’amaguru.Ni ibintu bimaze igihe, si ibintu bije aka kanya, ni intego zanjye nihaye ndumva igihe cyari kigeze ngo mbishyire mu bikorwa.

Kwizera yari yavuze ko kandi ntacyo yicuza mu mupira w’amaguru kuko buri kintu cyose kibaho kubera impamvu, yavuze kandi ko umwanzuro yafashe nta muntu n’umwe yaba uwo mu muryango we cyangwa se ahandi hose yaba yaragishije inama.

Uyu munyezamu wari mu bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi, yari yafashe umwanzuro wo gusezera ku mupira w’amaguru ku myaka 27 y’amavuko gusa, akaba yaragiye arangwa n’imyitwarire idahwitse yatumye atandukana n’amakipe yakiniye arimo APR FC na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Kwizera yari amaze igihe gito yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba umunyezamu nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa icyizere yagiriwe kikaba cyongeye kuyoyoka nyuma yo kwitwara nabi muri Rayon Sports, bigatuma adahamagarwa mu ikipe y’igihugui yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Central Africa, none hakaba hongeye kwikubitamo ikibazo cy’imyitwarire.

Kwizera ni umwe mu bakinnyi 30 bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye irushanwa nyafurika rya CHAN 2020, u Rwanda rwagarukiye muri ¼ rutsinzwe na Guinea.

Kwizera Olivier aragaruka mu kibuga akomereza muri Rayon Sports agifitiye umwaka w’amasezerano nubwo byavuzwe ko APR FC imwifuza, gusa uyu munyezamu ntafite uburenganzira bwo kuvugana na APR FC, ahubwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu cyangwa indi kipe iyo ariyo yose imushaka yavugana na Rayon Sports kuko ariyo imufiteho uburenganzira.

Kwizera ashobora kugaragara mu ikipe y’igihugu izerekeza i Bamako gukina na Mali mu Kwezi gutaha, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022 kizabera muri Qatar, aho u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Mali, Kenya na Uganda.


Ubutumwa bwa Kwizera Olivier wemeje ko yisubiyeho akagaruka mu kibuga

Hari hashize iminsi 21 Kwizera atangaje ko asezeye ku mupira w'amaguru


Kwizera Olivier aragaruka mu kazi akomereza muri Rayon Sports afitiye umwaka umwe w'amasezerano

INKURU WASOMA: Amashirakinyoma ku bibazo bya Kwizera Olivier, Nishimwe Blaise na Rugwiro Herve bagifitiye amasezerano Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND