RFL
Kigali

Liam Hemsworth yatse gatanya nyuma y’amezi 7 gusa ashakanye na Miley Cyrus

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/08/2019 19:43
0


Mu minsi yashize nibwo byamenyekanye ko Miley Cyrus na Liam Hemshworth batandukanye, gusa imiryango yabo yari icyifuza ko bakwiyunga, ariko Liam yagaragaje ko bidashoboka, yaka gatanya mu mategeko.



Liam Hemsworth na Miley Cyrus basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo m’Ukuboza 2018, bari bamaze igihe kinini bakundana n’ubwo hanyuzemo n’imyaka batandukanye bakongera gusubirana nyuma. Mu nyandiko yashyikirije urukiko, Liam yavuze ko ikibatandukanyijem, ari ibyo batumvikanaho kandi bidashobora gutuma biyunga (irreconcilable differences).

Yaba Liam na Miley, ntawe uragira icyo atangaza kuri iyi gatanya, gusa hari hashize iminsi micye bimenyekanye ko aba bombi batakibana mu nzu nk’umugore n’umugabo. Nyuma yaho gato kandi Miely Cyrus yagaragaye ari kumwe n’undi mugore witwa Kaitlynn Carter nawe umaze iminsi micye atandukanye n’umugabo, bigakekwa ko aba bagore baba bari no mu rukundo.


Miley na Liam bari bamaze amezi 7 gusa bashyingiwe

Miley Cyrus w’imyaka 26 na Liam Hemsworth w’imyaka 29 bahuye bwa mbere muri 2009 ubwo barimo bafata amashusho ya filime ‘The Last Song’. Aha niho batangiriye urukundo ariko baza gutandukana, nyuam baza kongera gusubirana, ari nabwo barushingaga muri 2018. Miley Cyrus yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo nka ‘Hannah Montana’ ndetse ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo nka ‘Wrecking Ball’, ‘We Can’t Stop’ ‘Adore You’ n’izindi nyinshi.

Liam Hemsworth ni umukinnyi wa filime ndetse abihuriyeho na mukuru we Chris Hemsworth. Nawe yamenyekanye muri filime nka ‘The Hunger Games’, ‘The Last Song’ ‘Empire State’ n’izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND