RFL
Kigali

Lilian Mbabazi yavuze icyatumye adatura i Kigali n’uko ahagaze mu muziki nyuma yo kuva muri Blue 3

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/07/2019 7:50
0


Umuhanzikazi Lilian Mbabazi uri mu bihagazeho mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, yatangaje ko yatekereje gutura i Kigali igihe kinini ariko akazitirwa n’uko muri Uganda afiteyo ibikorwa byinshi abona atareka.



Lilian Mbabazi ni umuhanzi w’umunyarwanda ariko ubarizwa muri Uganda. Yubatse amateka akomeye muri Uganda akagira n’ijwi ryihariye mu muziki. Ari mu Rwanda aho yitabiriye iserukiramuco ‘Ubumuntu’ azaririmba mu gitaramo cyiswe ‘Ikaze Night Party’ kuya 11 Nyakanga.

Iki gitaramo ‘Ikaze Night Party’ amafaranga avamo yifashishwa gutegura iserukiramuco ‘Ubumuntu’, aho kwinjira biba ari ubuntu ku bantu bose.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2019, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, uyu muhanzikazi yabajijwe ku cyatumye adatura i Kigali nk’uko yakunze kubivuga ndetse n’uko ubuzima bumeze mu muziki kuva yava mu itsinda rya Blue 3 yari ahuriyemo na bagenzi be.

Yavuze ko mu Rwanda ari mu rugo kandi ko igihe kinini yatekereje kuza gutura i Kigali ariko akazitirwa no kuba muri Uganda yaramaze gufatisha ubuzima kuburyo atahava. Avuga ko akunda u Rwanda ndetse ko umuryango we ubarizwa i Kigali.

Yagize ati “Mu Rwanda ni mu rugo! Murabizi mwese ababyeyi banjye bari hano bivuze ko ari mu rugo rero. Ndabona akazi kanjye kenshi kari muri Uganda ari naho ibintu byanjye biri…nshobora kuza nkamara hano ibyumweru bibiri nta n’umuntu ubizi…ariko nyine mu Rwanda hazahora ari mu rugo.”

Mbabazi yanavuze ko yari yafashe ikiruhuko mu muziki ariko mu 2019 yubuye urugendo rushya rw’umuziki n’ibikorwa bifatika.


Lilian Mbabazi avuga ko muri Uganda ahafite ibikorwa byinshi bituma atakwimukira i Kigali

Avuga ko kuva yava mu itsinda Blue 3 yahuye n’ibibazo bitandukanye ariko ko bitamuciye intege mu rugendo rwe rw’umuziki kuko ngo ari ibisanzwe mu buzima.

Yagize ati “Navuye muri Blue 3 kugira ngo nkore ku giti cyanjye. Uhura n’imbogamizi nyinshi ariko mu buzima urazamuka ukanamanuka. Ibyo n’ibyo tugomba gucamo nk’abahanzi. Ni ugutera intambwe mu buzima.”

Itsinda rya Blu 3 ryari rigizwe n’abahanzikazi batatu bo muri Uganda. Ryashinzwe muri Mata 1994, ryarimo Jackie Chandiru, Lilian Mbabazi ndetse na Cinderella Sanyu.  

Mu 2004 iri tsinda ryashyize hanze alubumu bise ‘Hitaji’ bayimurikiye ahitwa Lugogo mu Ukuboza, abafana buzuye sitade. Iyi alubumu yariho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Frisky’, ‘Tomalaako’ n’izindi nyinshi.

Uwitwa Sanyu yaje kuva muri iri tsinda ku mpamvu z’uko yari afite indi mishinga yari agiye kwitaho. Yasimbuwe n’uwitwa Mya Baganda. Mu 2006 iri tsinda ryasubiye muri studio bakora indirimbo zakunzwe nka ‘Nsanyuka nawe’, ‘Ndibeera nawe’, ‘Nkoye’ n’izindi.

Iri tsinda ryegukanye ibihembo bitandukanye, ndetse bakoze ibitaramo bikomeye hirya no ku isi bageze no mu Rwanda. Bombi batandukanye mu 2010, gusa Chimpreports yo muri Uganda iherutse kwandika ko iri tsinda rigiye kongera kwihuza nyuma y’imyaka icyenda risenyutse.

Lilian Mbabazi avuga ko azishimira kongera gutumirwa mu iserukiramuco 'Ubumuntu'

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND