RFL
Kigali

Lionel Sentore ari mu rukundo n’umukobwa wahataniye ikamba rya Miss Rwanda winjiye mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/11/2019 8:53
1


Umuhanzi Lionel Sentore ubarizwa mu Itsinda Ingangare, yemeje ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Mahoro Anesie wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2014 ryegukanwe na Miss Akiwacu Colombe.



Mahoro Anesie yimukiye mu Bubiligi aho akora akazi. Yahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2014 n’abakobwa barimo Kayitesi Lydie, Mpogazi Vanessa, Urwibutso Emmanuella Erica, Umutoniwase Marlene, Ruth Uwera, Akineza Carmen, Hitayezu Belyse, Akiwacu Colombe [Wegukanye ikamba], Isimbi Melissa, Dukunde Mouna, Mukayuhi Yvonne, Uwase Merveille, Uwera Nadia na Agasaro Grace.

Uyu mukobwa amaze igihe atuye mu Bubiligi ndetse yaninjiye mu muziki. Kuwa 18 Gashyantare 2019 yasohoye indirimbo yise "Mama". Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Didier Touch, yaririmbye avuga ku byiza by’umubyeyi w’umugore.

Ubwo uyu mukobwa yashyiraga hanze iyi ndirimbo yise "Mama", Lionel Sentore yifashe amashusho agaragaza ko yanyuzwe n'iyi ndirimbo. Mu kumushimira Mahoro Anesie yashyize aya mashusho kuri konti ye ya instagram, agira ati ‘Lionel Sentore’.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Lionel Sentore yavuze ko yamenyanye na Amahoro Anesie kuva mu mashuri yisumbuye aho biganaga i Nyanza mu batatsinda. Avuga ko ku mwaka wa 2007 kugeza ubu ‘tuziranye bihagije’.

Uyu muhanzi avuga ko bamaranye igihe kandi ko ingingo yo kurushinga bazayivugaho mu minsi iri imbere. Ati “...Tumaranye igihe bitarabaho ku Isi. Gusa ibyo kurushinga nabyo tuzabibatangariza neza mu bihe biri imbere.”

Lionel Sentore na mugenzi we Uwizihiwe Charles bahuriye mu itsinda Ingangare baheruka i Kigali aho bari bitabiriye igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cy’umuhanzi Jules Sentore.

Itsinda Ingangare ryashizwe mu 2017. Bombi batojwe na Sentore Athanase [Umubyeyi wa Masamba Intore] akaba Sekuru w’umuhanzi Jules Sentore na Lionel Sentore, cyabaye kuwa 05 Nyakanga 2019.

Mu gihe bamaze mu rugendo rwo gucuranga inanga no kwamamaza injyana Gakondo, bakoze indirimbo zakunzwe nka ‘Bya bihe’, ‘Kamananga ft ngarukiye Daniel’, ‘Imena ft kayirebwa Cecile, ‘Rayon sports yacu [Yamenyekanye nka ‘Murera]’, ‘Umumararungu’ n’izindi.

Umuhanzi Lionel Sentore ari mu rukundo na Mahoro Anesie wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2014

Mahoro Anesie aherutse gusohora indirimbo yise 'Mama'

Mahoro Anesie amaze igihe abarizwa mu Bubiligi aho yabonye akazi

Uyu mukobwa yamenyanye na Lionel Sentore kuva mu mwaka wa 2007

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AMAMA' YA MAHORO ANESIE WAHATANIYE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2014






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Giramata Yvette2 years ago
    Ndabakunda cynee





Inyarwanda BACKGROUND