RFL
Kigali

Lyn mu ndirimbo “Tinyuka” yacyebuye abasore batinya kubwira abakobwa ko babakunze-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/08/2019 19:36
1


Umuhanzikazi Uwajeneza Carine ukoresha mu muziki izina rya Lyn, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Tinyuka” yanditse abwira abasore batinya kubwira abakobwa ko babakunze, akabasaba kwisubiraho.



Lyn asanzwe afite indirimbo nka ‘D’amour’, “Ntuzasige” na “Tinyuka” yashyize ahagaragara. Ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kitari kinini mu muziki. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize ibijyanye n’icungamutungo.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko yabwiye INYARWANDA ko icyatumye yandika indirimbo “Tinyuka” yari agamije gutanga ubutumwa ku basore bakunda abakobwa ariko bakabatinya.

Yagize ati “Nayanditse nshaka gutanga ‘Message’ ku basore bafite kwitinya kuko muri iyi minsi abasore benshi baritinya. Rero nashakaga kubabwira bagire kwitinyuka muri bo.”

Yavuze ko atari inkuru mpamo kuri we ahubwo yasanze ari ibintu bibaho ku buryo umusore ashobora gukunda umukobwa agatinya kubimubwira.

Ati “Ni ibintu biri kubaho cyane ugasanga umusore niyatereta umukobwa ufite amafaranga cyangwa imondoka ngo niyamubasha kandi burya urukundo n’ubutunzi ntacyo bipfana. Abasore nkabo ndashaka kubabwira bigirire icyizere batinyuke nukunda umuntu tinyuka ubimubwire.”

Lyn yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise "Tinyuka"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "TINYUKA" YA LYN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JARRY4 years ago
    IYONDIRIMBO NDUMVA ARINZIZA.ARK UMUNTU AVYIZEHO UMENGO NAW HOBA HAR UMUSORE YABONYE KO AMUKUNDA ATINYA KUBIMUBWIRA.IVYO BIBAHO.





Inyarwanda BACKGROUND