RFL
Kigali

Madamu Jeannette Kagame yashimye Tom Close washikamye ku mpano ze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/12/2018 16:09
0


Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame yashimye Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close washikamye ku mpano ze akabijyanisha no kwiga ndetse n’umwuga w’ubuganga amazemo igihe.



Tom Close ni umuhanzi, umuganga ndetse n’umwanditsi w’ibitabo. Mu myaka yambutse yamuritse ibitabo 20 yandikiye abana, yanahaye kandi ibitabo 300 isomero Rusange rya Kigali. Tom Close ni we muhanzi wegukanye ku nshuro ya mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS).

Mu ijambo yagejeje ku banyempano bahatanye mu irushanwa ‘Art-Rwanda’, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba uri umuhanzi bitakubuza kwiyungura ubumenyi no mu bindi byakugirira akamaro.

Yagize ati “ Bana bacu rero, kwiga no kwiyungura ubumenyi ntibigira iherezo, niba uri umukinnyi mwiza w’ikinamico, ntibikubuza kwiga ibindi ukeneye kugira ngo ube umuhanzi wuzuye koko, ushobora gufatirwaho urugero n’abato,”

Yashimye Tom Close avuga ko n’ubwo ari umuganga akaba afite n’inshingano z’urugo bitamubujije gukurikira impano ze yaguye. Ati “ Mwumvise abatuganirije barimo ‘Dr Tom Close’; wubatse kandi neza, wize ubuganga, ariko ntibyamubuza no gukurikirana izindi mpano afite,”

Yungamo ati “Ubumenyi yakuye mu ishuri bumufasha gutekereza byagutse, none ubu ibyo akora bimufitiye akamaro we n’umuryango we, ariko natwe twese tubibonamo inyungu; ari abo aha akazi, ari abazasoma ibitabo yanditse, ndetse n’abazabicuruza,”

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye isozwa ry'icyiciro cya mbere cy'irushanwa ArtRwanda.

Yavuze ko abakora ubuhanzi ‘bwakwiye kurenga ibyo kwinezeza no gushimisha ababakurikira, mugatangira gutekereza imirimo mwaha abandi muhereye mu bikorwa by’ubuhanzi, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’iterambere muri rusange.’

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2018 ni bwo hasozwa amarushanwa ya Art-Rwanda icyiciro cya mbere. Ni urugendo rusojwe rwaratangiye muri Nzeli uyu mwaka.


Amafoto: Twitter @First Lady of Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND