Umukinnyi wa filime, Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi yifatanije n’abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka nku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ,agaruka ku ruhare rwa sinema nyarwanda nyuma y’imyaka 30 ishize ndetse atanga inama z’uko ababarizwa muri uyu mwuga bakwiye kwitwara mu bihe bwo Kwibuka.
Madederi wamamaye muri filime ya Papa Sava yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse asaba buri
munyarwanda Kwibuka ariko yiyubaka.
Uyu mukinnyi wa filime yashishikarije abanyarwanda byumwihariko urubyiruko ndetse n'ababarizwa muri sinema nyarwanda kumenya inshingano basabwa kubahiriza mu gihe cyo Kwibuka n'uburyo bakwiye kwitwara.
Dusenge Clenia ati “ Uko abakinnyi ba filime cyangwa
ababarizwa muri sinema bakwiye kwitwara muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya
30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , icya mbere ni ugusura inzibutso bikabafasha
kumenya amateka atandukanye no kumenya ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside
yakorewe abatutsi.
"Icya kabiri ni kuba hafi abarokotse Jenoside
kugirango babashe kubitaho aho babakeneye. Icya gatatu
ni ukujya mu biganiro bitandukanye nk’urubyiruko
kugira ngo barusheho kumenya ndetse no
gusobanukirwa amateka yaranze Igihugu cy’u Rwanda".
Madederi mu kinganiro na InyaRwanda yavuze ko abakinnyi ba filime bafite
inshingano yo gutanga amakuru ku gihe, igihe cyose babashije kumva abapfobya
ndetse bagahakana Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo inzego zibishinzwe
zibashe kubakurikirana. Basabwa gukoresha ibihangano byabo ndetse n’imbuga
nkoranyambaga batanga zabo ubutumwa batanga ubutumwa bufasha abantu kumenya
amateka yaranze abanyarwanda.
Uyu mukinnyi wa filime yagarutse ku ruhare sinema
nyarwanda yagize mu gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda mu myaka 30 ishize.
Ati “ Hari nka filime zagiye zikorwa zikajya hanze yaba
mu ma festival cyangwa izagaragaye ahantu henshi hatandukanye, zagiye zifasha
abanyarwanda mu gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda”.
Madederri
avuga ko filime ziri mu bintu bitanga ubutumwa byihuse mu gihe gito ndetse
zikagera ahantu hanini hashoboka bityo akaba ashishikariza abanditsi ba filime
ndetse n’abazikina gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda binyuze mu mwuga
wabo.
Ati “ Nk’umukinnyi wa filime inama natanga ku bantu batunganya filime ndabashishikariza gukomeza gukora ibihangano cyangwa se filime
zitandukanye zivuga ku mateka yaranze igihugu muri iyi myaka itambutse, kuko
amateka yacu ari magari arimo byinshi byakorwaho abavuka mu myaka iri imbere
bakazafashwa kumenya amateka.
“ Ndashishikariza abantu bose kwitabira ibikorwa byo Kwibuka kuko ntabwo ari ibikorwa byagenewe bamwe ngo abandi basigare, ni ibikorwa
byacu twese nk’abanyarwanda tugomba kwisangamo kandi tukubahiriza”.
TANGA IGITECYEREZO