RFL
Kigali

Maleek Berry wo muri Nigeria agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/05/2019 14:18
0


Umuhanzi w’umunya-Nigeria uri mu bagezweho Maleek Shoyebi waryubatse mu muziki nka Maleek Berry, yatumiwe kuririmba i Kigali mu gitaramo ‘Sounds Of Summer 2019’ cyateguwe na kompanyi Entertainment Factory giterwa inkunga n’ikinyobwa cya Heineken.



Uyu musore azaririmba mu gitaramo ‘Sounds Of Summer’ kizaba tariki 28 Kamena 2019, kibere muri Intare Conference Arena i Rusororo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.  Entertainment Factory yanditse kuri Twitter, bati “Twishimiye gutangaza ko Maleek Berry azaririmba mu gitaramo ‘Sounds Of Summer 2019'.

Maleek Shoyebi yavutse kuya 11 Nzeri 1987. Yatangiye kwiyumvamo impano y’ubuhanzi ku myaka 14. Afite imyaka 31 y’amavuko, yavukiye anakurira i London. Mu kiganiro yagiranye na The Guardian, kuya 04 Ukuboza 2017, Maleek Shoyebi [Papito] yatangaje ko “Ndi umuhanzi ufite inkomoko muri Nigeria. Ntabwo nkunda kuvanga ibintu ngo mvuge ngo ndi umuhanzi wo muri Nigeria akandi kanya mvuge ngo ndi umuhanzi uvuka mu Bwongereza."

‘Njye ndi umuhanzi gusa wakuriye mu Bwongereza ariko ndi umunya-Nigeria’.

Maleek ahamya ko ari umunya-Nigeria

Ni umunyamuziki wubashywe, ‘producer’ akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Yatangiye kumenyekana muri 2012.  Muri 2014 yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bya Nigeria Entertainment Awards, yari ahatanye mu cyiciro ‘Music Producer of the Year’. Mu 2017 yahatanye mu bihembo Mobo Awards.

Mu gihe amaze mu muziki yakoranye n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi nka Epic Records, Rentless Records, Atlantic Records Uk, Berry’s Room ndetse na Platoon.   Yakoranye n’abahanzi bahagaze neza mu muziki nka Wizkid, Davido, Wale, Fuse ODG, Runtwon ndetse na Iyanya. Uyu musore yubakiye umuziki we ku njyana ya Afro pop, Hip hop, Afrobeats, R&B ndetse na Pop.

Yakunzwe mu ndirimbo 'Kontorl [imaze kurebwa na miliyoni 67]', 'Bend it', 'Nuh let go', 'Eko Miami', 'Benn calling', 'Doing u', 'Gimme Life', 'Sisi Maria', 'The Matter' yakoranye na Wiz kid n'izindi nyinshi zakomeje izina rye.

Maleek azakorera igitaramo muri Intare Conference Arena

Maleek Berry yatumiwe kuririmbira i Kigali

Indirimbo hafi ya zose z'uyu muhanzi zarebwe n'abarenga miliyoni 3 ku rubuga rwa Youtube






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND