RFL
Kigali

Mani Martin na Miss Shanel berekeje muri Burkina Faso aho bitabiriye iserukiramuco rya FESPACO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/02/2019 14:31
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 ni bwo Mani Martin na Miss Shanel bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Burkina Faso aho bitabiriye iserukiramuco ryamamaye nka FESPACO, aha bakaba bagiye basangayo Itorero Urukerereza na Masamb Intore bo bagiye muri iki gihugu mu minsi ishize.



Iri serukiramuco riri mu maserukiramuco akomeye abera ku mugabane wa Afurika byitezwe ko rizabera mu mujyi wa Ouagadougou wo mu gihugu cya Burkina Faso guhera tariki 23 Gashyantare 2019 kugeza tariki 2 Werurwe 2019 ubwo iri serukiramuco rizaba rirangiye. Urugendo rwa Mani Martin na Miss Shanel rwanyuze Addis Ababa aho bategerereje indege ibajyana i Ouagadougou aho byitezwe ko bagera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019.

Mani Martin

Mani Martin na Shanel ubwo bari bageze i Addis Ababa berekeza muri Burkina Faso

Itorero Urukerereza ryahagurutse mu Rwanda mu minsi ishize rihagurukanye abantu 40 bayobowe n'abatoza baryo kimwe n’uhagarariye umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) Mutangana Steven ndetse na Masamba Intore, undi muhanzi werekeje muri iri serukiramuco.

REBA HANO AMASHUSHO BAFASHE UBWO BEREKEZAGA MURI BURKINA FASO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND