RFL
Kigali

Marchal Ujeku na Jay Polly mu ndirimbo 'Bikongole' bakangurira abana kuzirikana ababyeyi babibarutse-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/03/2019 11:37
0


Umuhanzi Marchal Ujeku yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Bikongole’ yakoranye n’umuraperi Jay Polly ubarizwa muri The Mane. Bombi banyujijemo ubutumwa bukangurira abana kwibuka no gushima ababyeyi babibarutse kuko aho bigejeje babigizemo uruhare rukomeye.



Iyi ndirimbo igizwe n’iminota ine ndetse n’amasagonda 05’, igaragaramo abo ku Nkombe n’abandi bacinya akadiho mu buryo bwabo. Ikozwe mu njyana Nkombo Style yafashishije Marchal Ujeku kwicara mu ndege, yambuka imipaka.

Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Pastor P, amashusho akorwa na Fayzo Pro. Marchal yabwiye INYARWANDA ko ‘Bingole’ bisobanuye ‘Bibeho’. Yavuze ko yayanditse agamije kubwira abana kuzirikana ababyeyi babibarutse kuko ababyeyi bakorera ibintu byinshi abana ari nayo mpamvu na bo bakwiriye kubibuka.

Yagize ati “Ntanga ubutumwa ko ari abo kubahwa. Tugomba kubumvira ndetse no kububaha ku bw’urukundo rukomeye, kuturera ndetse no kutugira abo turibo baba barakoze. Aho usanga hari igihe umubyeyi arera umwana akamwishyurira amashuri akayarangiza akabona n’akazi. Ariko uwo mwana nyuma yibyo byose wenda akaba yibera mu mujyi kuva ubwo ntiyongere kumenya ko nawe ariwe ugomba kwita ku mubyeyi we.” 

Yakomeje ati “Nkangurira urubyiruko ndusaba ko rugomba kuzirikana ababyeyi nk’uko na bo baba barakoze akazi katoroshye. Bakabagenera igihe gihoraho cyo kugaruka kubasura kuko baranabakumbura niyo yaba ntacyo kubaha barafatisha nibura bakanababona bakaganira. Bakajya inama bakungurana n ibitekerezo kuko inama za kibyeyi ni ntagereranwa ziruta kure ubumenyi bwo mu ishuri.”

Marchal Ujeku avuga ko asanzwe aziranye na Jay Polly ndetse ko yishimiye uburyo akoramo injyana ‘Nkombo Style’. Yagize ati: "Mufata nk’umuraperi mwiza ari nayo mpamvu namusabye ko dukorana ‘Nkombo Style". Yongeraho ko gutekereza gukora na Jay Polly byaturutse ku kuba afite izina rikomeye ndetse ngo yumvaga ubutumwa bakubiye muri iyi ndirimbo buzarushaho kumvikana.

Marchal Ujeku amaze gushyira hanze indirimbo ‘The Promise’, ‘Omwana akwira’ yakoranye na Mani Martin, ‘Ngusima bwenene’ aherutse gushyira hanze, ‘Niko ndi’ yakoranye na Alto n’izindi nyinshi.

Marchal Ujeku wakoranye indirimbo na Jay Polly.

Jay Polly yakoranye indirimbo na Marchal Ujeku.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIKONGOLE' YA MARCHAL UJEKU NA JAY POLLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND