RFL
Kigali

Marchal Ujeku yasohoye indirimbo ‘Ngusima bwenene' yakoranye na Aganze 1 er wo muri Congo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2019 18:11
0


Umunyamuziki Ujekuvuka Emmy Marchal wamenyekanye nka Marchal Ujeku yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Ngusima bwenene’ yafatanyijemo na Anganze 1er umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).



Marchal Ujeku yatangiye umuziki ubwo yigaga mu mashuri abanza ku kirwa cya Nkombo aho yabyinanaga akaririmbana na Nyirakuru ubyara Se mu Itorero ry’abasamyi ba Nkombo. Anganze 1 er wo muri Congo bakoranye indirimbo asanzwe ari umuhanzi mpuzamahanga cyane mu ndirimbo z’umuco nyafurika, ubu atuye mu Mujyi wa Kinshasa.

Marchal Ujeku yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ‘Ngusima bwenene' [ndagukunda cyane]’ bayikoze bagamije kugira inama abakundana cyangwa se abashakanye ko mu bukene no mu bukire bakwiye gukomeza gusigasira urukundo rwabo.

Yagize ati “Umugabo aba asezeranya umugore we ko n’ubwo bakennye yagurisha n’isambu imwe mu zo bafite azamugurira umwambaro mwiza. Bagasagura ayo kwishyurira abana amasomo ndetse bakanazigama ayo gukoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.” 

Yakomeje ati “Kandi umugabo amutera imitoma ko kuva babana abantu bamubwira ko akiri aka-‘jeune’ kandi ageze mu zabukuru kubera uburyo umugore we nyine amwitaho kandi ko nta wundi muntu wamusimbura ari we gusa bahuje ku Isi.”

Marchal Ujeku washyize hanze indirimo 'Ngusima Bwenene' yakoranye na Aganze 1 er wo muri Congo.

Muri 2016 ni bwo Marchal Ujeku yatangiye kuririmba mu buryo bw’umuga. Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki amaze gukora indirimbo nka “Bombole Bombole’, ‘Musisemisemi’, ‘Africa’ yakoranye na Nattu Dread ndetse na Pas Lee wo muri Tanzania, ‘Bikongole’ yakoranye na Jay Polly, ‘Omwana akwira’ yakoranye na Mani Martin, ‘Promise’…

Avuga ko ashaka gukora umuziki mu buryo bw’umwuga ari nayo mpamvu yahisemo gukora injyana yise ‘Nkombo Style’. Ubu arakorana na ‘label’ y’umuziki Culture Empire.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NGUSIMA BWENENE' YA MARCHAL UJEKU NA AGANZE 1 er






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND