RFL
Kigali

Marchal Ujeku yavuze ko amashusho y’indirimbo ‘Bikongole’ yakoranye na Jay Polly yabanje kwibwa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/04/2019 15:10
0


Umuhanzi Ujekuvuka Emmanuel [Marchal Ujeku], yatangaje ko amashusho y’indirimbo ‘Bikongole’ yakoranye n’umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly], yabanje kwibwa. Avuga ko bakoze uko bashoboye bongera gufata andi ahuzwa n'ayo baramiye.



Marchal Ujek ni umuhanzi wakomeye kuri gakondo y’iwabo ku Nkombo. Yabwiye INYARWANDA ko amashusho y’indirimbo ‘Bakongole’ yakoranye na Jay Polly aherutse gushyira hanze, yabanje kwibirwa mu rugo kwa Producer Fayzo.

 Yavuze mu 2017 we na Jay Polly bagiye gufatira amashusho y’iyi ndirimbo ‘Bikongole’ mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba. Ifatwa ry’aya mashusho ryahuriranye no gufata n’andi mashusho y’indirimbo nka ‘Africa’, ‘Ngusima Bwenene’ nazo amashusho yazo yarabuze.

Nyuma yo kuva i Rusizi bagombaga gufatira andi mashusho mu Mujyi wa Kigali hanyuma agahuzwa. Yavuze ko mu gihe bari bategereje ko bafatira amashusho muri Kigali aribwo mu rugo kwa Producer Fayzo hatewe n’abajura baramucucura.

Yagize ati “Kuko twari dusoje iza Rusizi muri iyo week end twagombaga gukomeza. Haje kubaho ikibazo kwa Fayzo mu rugo haterwa n’abajura mu ijoro.” Yavuze ko mu rugo kwa Fayzo hibwe ‘computer’ na ‘external’ zariho amashusho bari bamaze gufata bakomeje gushakisha ahantu hose baza kubona ‘external’ ariko amashusho yaramaze gusibwaho. 

Yagize ati “Twagerageje gukoresha uburyo bwo kubigarura kuba ‘technicien’ ba hano mu Rwanda biranga. Twafashe umwanzuro w’uko yoherezwa hanze y’u Rwanda mu bandi ba ‘technicien’ hagarurwa amashusho make ugereranyije n’ayari yafashwe.

Yavuze ko muri uyu mwaka 2019 aribwo babonye umuntu waguze ‘external’ yariho amashusho bafashe mbere ariko basanga yaramaze gusiba buri kimwe cyose. Bongera gushaka undi ubafasha kugarura amashusho. Uyu waguze ‘external’ yababwiye ko yayiguriye Nyabugogo kandi ko nta nimero y’uwo bayiguze yasigaranye. Marchal mu ndirimbo Bingole [Bibeho] aririmba abwira abakiri bato kuzirikana ababyeyi babibarutse. 

Marchal avuga ko amashusho y'indirimbo 'Bikongole' yakoranye na Jay Polly yabanje kwibwa.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIKONGOLE' YA MARCHAL NA JAY POLLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND