RFL
Kigali

Marina mu ndirimbo nshya yagiriye inama umusore wakunze ntiyerure-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2020 12:52
0


Umuhanzikazi Marina Deborah ubarizwa muri ‘Label’ ya The Mane, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Madede” yagiriyemo inama umusore wakunze ntiyerure.



“Madede” ibaye indirimbo ya mbere uyu muhanzikazi asohoye muri uyu mwaka wa 2020 aho ifite iminota itatu n’amasegonda 41’. Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe anatunganwa na Julien Bmjizzo wakoze amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice byitaruye umujyi byanatumye Marina yisanisha n’abatuye mu bice by’icyaro. Agaragara ari kumwe n’abakobwa bo mu cyaro, ateze igitambaro mu mutwe, yambaye ikanzu ndende, igitenge n’ibindi.

Aririmbira mu isoko imbere y’abanyozi n’abandi, munsi y’umunyinya n’ahandi hagaragaza ubuzima bw’icyaro.

Marina aba akora imirimo itandukanye yo mu rugo, agasanganira umukunzi we mu murima n’ibindi. Yifashishije umusore wo mu cyaro uri mu mwanya w’uwakunze amubwira ko ‘amagambo yawe anyereka y’uko ubirimo ibikorwa byawe bikanyereka y’uko nkurimo’.

Amubwira ko n’ababyeyi be babibona ariko ko atatera intambwe ya mbere ngo amubwire ko ‘amwemera’. Abwira uyu musore kwifashisha mushiki we, inshuti ze cyangwa se akamwandikira ibaruwa amubwira ko amukunda.

Avuga ko kuba atamubwira ko yamukunze abona ko umutima we uremerewe.

Marina yari aherutse gusohora indirimbo “Ni wowe” yasanganiwe na “It’s Love” yakoranye na Uncle Austin, “Mbwira” yakoranye na Kidum, “True Love” yakoranye na Safi Madiba, “Log Out”, “Decision” n’izindi.

Uyu muhanzikazi abarizwa muri ‘Label’ ya The Mane ahuriyemo na Calvin Mbanda ndetse na Queen Cha.

Umuhanzikazi Marina n'umusore yifashishije gukina ubutumwa yaririmbye mu ndirimbo "Madede"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MADEDE' YA MARINA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND