RFL
Kigali

Marina na Amalon banyuze abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/05/2019 10:25
2


Abahanzi bagezweho muri iki gihe Ingabire Marina Deborah na Bizimana Amani [Amalon] basendereje ibyishimo bya benshi basohokeye mu kabari Bauhaus Club Nyamirambo mu rucyerera rwo ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019.



Marina ni umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi yitwa The Mane ahuriyemo na Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Jay Polly. Ni mu gihe Amalon we abarizwa muri 1k Entertainment yashinzwe na  Rukabuza Rickie wiyise Dj Pius.

Amalon niwe wabanje ku rubyiniro aririmbira abasohoye Bauhaus Club Nyamirambo, indirimbo ‘Derilla’ yakoranye n’umunyamakuru Ally Soudy, yaririmbye kandi ‘Yambi’ yamumenyekanishije birushijeho ndetse na ‘Byakubaho’ aherutse gushyira hanze, igakundwa bikomeye. 

Uyu musore yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze afashwa byihariye n’abasohoye Bauhaus Club Nyamirambo bamugaragarije ko banyuzwe n’ibihangano bye.

Ubwitabire bwari hejuru muri Bauhaus Club Nyamirambo

Marina yageze ku rubyiniro akoresha imbaraga nyinshi aririmba indirimbo nka ‘Log out’, ‘it’s love’, ‘Decision’ n’izindi nyinshi zatumye yishimirwa bikomeye muri iki gitaramo yakoreye Bauhaus Club Nyamirambo.  

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi.  Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.

Amalon ku rubyiniro

Marina yabyinshije bwa mu basore basohokeye Bauhaus Club Nyamirambo

Amalon yanyuze venshi mu ndirimbo 'Byakubaho'

Ubanza i bumoso, Rwema Denis umujyanama wa The Mane ari kumwe na Dj Theo

AMAFOTO: Regis Byiringiro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayisenga Fiston4 years ago
    Dushaka kuba updated
  • Rier man1 year ago
    Indirimbo





Inyarwanda BACKGROUND