RFL
Kigali

Marina uherutse gusaba imbabazi Charly na Nina yongeye kubatukira ku rubyiniro abita 'Shyari na Nyina'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/12/2018 10:38
7


Marina ubarizwa mu nzu ya The Mane mu minsi ishize ubwo yari i Rusizi mu bitaramo bya The Mane Simbuka Tour, yibasiye Itsinda rya Charly na Nina ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise 'Marina' yagera aho aririmba Charly na Nina akabita Shyari na Nyina. Yaje kubisabira imbabazi gusa bidateye kabiri yongeye kubikora.



Uyu muhanzikazi ubwo yari i Rusizi yumvikanye ku rubyiniro aririmbana n'abafana be indirimbo yise 'Marina'. Aha hakaba agace aririmbamo ati" ...yararahiye ko atazakunda natabona Marina, bamuha Charly na Nina bashyiraho na Butera aratsemba ngo yikundira Marina..." Ubwo yari ageze kuri aka gace, yarikije asaba abafana be kumufasha maze aratera ati" Yararahiye ko atazakunda natabona Marina, bamuha Shyari na Nyina bashyiraho na Butera aratsemba ngo yikundira Marina."

Nyuma y'igihe gito akoze ibi yaje gusaba imbabazi aba bahanzikazi agira ati"Mwiriwe neza, Niseguye kuri buri umwe wese haba mu rwego rw'abafana cyangwa abanyarwanda muri rusange cyane cyane Charly na Nina waba yarafashe nabi kuba narise Charly na Nina ngo Shyari na nyina nta rundi rwango mbafitiye nk'uko ngenda mbisoma mu bitekerezo ku mbuga nkoranyambaga kandi ndabubaha nka bakuru banjye mu muziki."

Marina

Marina akomeje kwibasira bikomeye Charly na Nina

Icyakora bidateye kabiri Marina yagaragaje ko izi mbabazi yazisabye bitamuvuye ku mutima cyane ko mu ijoro ryakeye mu gitaramo cya XMass Celebrities Party cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018 ubwo yageraga ku rubyiniro aririmba indirimbo ye Marina yongeye gusubiramo aya magambo agira ati" Yararahiye ko atazakunda natabona Marina, bamuha Shyari na Nyina bashyiraho na Butera aratsemba ngo yikundira Marina"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vava5 years ago
    Uzazima nukomeza kwigira nabi nakugira inama yo kwirinda kumenyekana mubibi .waharaniye gukora ibyiza ukareka kwibasira abo banyarwandakazi ko utapfundura in udushumi twinkweto zabo ra!
  • John5 years ago
    Sha icyonzicyo nuko uwo mukobwa arengana kuko mwe abanyamakuru nimwe mukomeza ibintu bigafata indi ntera itagakwiye.
  • Dsp5 years ago
    Nawe se ko ateye nk igipfunyika aba atuka abandi bigende bite
  • Gergoire5 years ago
    Ako gakobwa ngo ni marina mbambona kigiranabi jye ubwose nukogasha hit kweri ahhhhhhh!!!
  • hey5 years ago
    Genza gake muntu w'IMANA we! Charly na Nina urwego bagezeho ntiwigereranye nabo u are still underground in front of them mwana muto!
  • Nana5 years ago
    Batuke cg urorere ariko ntuzigera ugera aho bageze.... bariya bafite impano ariko wow urahatiriza!!!!
  • Umutoni4 years ago
    Umva mukobwa dukunda cyane Kora ibyawe utarebeye kubyamugenzi wawe tumbira imbere wireba inyuma nimba udakunda bagenzi bawe wibasebya gusebanya sibwo bwenjye cyangwa niyo talents watuzaniye koresha neza igihe cyawe wigipfusha ubusa bobararebana nicyakomeza gutuma batera imbere ntabwo bakwitayeho kuko ntagihe cyoguta bafite igihe uta usebya bagenzi bawe nicyo bamara binjiza ayabo cg batekereza icyatuma bakomeza kuzamura calier yabo ndakwinginze koresha igihe cyawe neza ibinkubwiye nuko ngukunda nsoma amakuru yaws nkumva sinishimye nk'umuntu ugukunda nubigenza gutyo uzishimira igihe cyawe ariko nutabikora igihe kizagera bigukomerane vibe ngombwa kowitabaza za nshuti uhora usebya inshuti n'umuturanyi mwiza ibi bizatuma ugira umutekano n'amahoro yo mumutima kandi ndagusabye umutima nama wawe nugucira urubanza ujye uwumvira umuntu utumvira umutimanama akenshi nta mahoro yo mumutima agora. Be careful plz be who u want be kandi mpora gusengera kugirango ubigereho.





Inyarwanda BACKGROUND