RFL
Kigali

Marina yakoresheje amagambo akomeye yibasira KINA Music abashinja akagambane no gushaka kumushyira hasi mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/03/2019 17:40
14


Muri iyi minsi umwuka si mwiza hagati ya Marina na KINA Music cyane ko uyu muhanzikazi ashinja ubuyozi bw’iyi nzu ifasha abahanzi kumugambanira bagambiriye kumushyira hasi mu muziki. Marina ashingira ku kuntu yakuwe ku rubyiniro i Musanze atarangije indirimbo ze kimwe n'uko yahise akurwa mu bitaramo bya Tour du Rwanda.



Uyu mwuka mubi wavutse hagati ya Marina na Kina Music nyuma y’ibitaramo bya Tour du Rwanda Marina yari yatumiwemo kimwe n'abandi bahanzi barimo Sintex, Igor Mabano, Social Mula, Dream Boys, Butera Knowless na Riderman. Aba bahanzi bose bagombaga gukorana ibitaramo bibiri harimo icyabereye i Musanze tariki 28 Gashyantare 2019 n’icyabereye i Kigali tariki 2 Werurwe 2019, gusa Marina yaje guhagarikwa muri ibi bitaramo.

Mu gitaramo cyabereye i Musanze Marina yakuwe ku rubyiniro atarangije kuririmba, aha bivugwa ko yazize kubyina cyane yibanda ku bintu bishobora gukurura ab’igitsinagabo ibivugwa ko bitanyuze abari bateguye iki gitaramo bagasaba ko avanwa ku rubyiniro shishi itabona. Marina amaze kuvanwa ku rubyiniro bukeye bwaho ni bwo yamenyeshejwe ko atazitabira n’igitaramo cy’i Kigali kabone n'ubwo yari yemerewe kwishyurwa amafaranga yacyo.

Uyu muhanzikazi warakajwe bikomeye n’ibi bikorwa yagiranye ikiganiro kihariye na Inyarwanda.com atangaza ko we azi neza ko ibyamubayeho ari “Kata” cyangwa se akagambane kateguwe n’umuyobozi wa KINA Music Ishimwe Clement kuko ngo yari abonye ko abafana bamwishimiye bityo ngo ahitamo kumukura ku rubyiniro kugira ngo hatagira umuhanzi wo muri Kina Music arusha.

Marina yatangaje ko atumva neza ukuntu umuntu wateguye igitaramo yabangamirwa bikomeye n'uko yabyinnye mu gihe we bimwe mu byo azi ko akora neza harimo kuririmba anabyinira abakunzi be. Yatangaje ko ari gake cyane mu buzima agira amahirwe yo kubona ibitaramo bikomeye bityo iyo abonye igitaramo nk'icyo yatumiwemo ngo yitegura bikomeye kandi agashyira imbaraga mu gukora ibyo ashoboye byose ngo ashimishe abakunzi be. Yagize ati” Njye nakoze ibyo nagombaga gukora ariko nyine ntibyakunze.”

marina

Imibyinire ya Marina iri mu byatumye akurwa ku rubyiniro anirukanwa muri ibi bitaramo nk'uko byatangajwe nyuma y'igitaramo

Abajijwe icyo akeka kihishe inyuma y’ibyamubayeho byose Marina yagize ati”Ni kata nyine ni za kata zo kumva ko nta muhanzi ugomba kurusha uwawe…” Marina yababajwe cyane no kuba hari abafana be bitabiriye ibi bitaramo baje kumureba ntibamubone cyangwa banamubona ntibamubone igihe gihagije nk'uko byari byagenwe. Marina ati: “Niba ari na kata birababaje…njyewe maze imyaka ibiri mu muziki bariya hari abamaze imyaka icyenda, icumi ni bakuru pe rero ntekereza ko ari umwe mu bantu bakabaye bantera inkunga nanjye ngo mbashe kugera aho bageze, cyangwa babona narageze aho bageze bakaba basigaye bantinya.”

Marina wariye karungu asaba ubuyobozi bwa KINA Music kwerura bakavuga kuri iki kibazo kugira ngo abantu bamenye ukuri cyane ko we asanga ibyo bavuze atari byo. Uyu muhanzikazi yatangarije Inyarwanda.com ko yababajwe bikomeye n’ibyabaye muri ibi bitaramo bya Tour du Rwanda asaba ubuyobozi bwa KINA Music kugaragaza amashusho y’ukuntu yabyinnye nabi cyane ko bari bazanye abafata amashusho.

Ishimwe Clement umuyobozi wa KINA Music abajijwe kuri iki kibazo yatangarije Inyarwanda.com ko we nta kintu yavuga kuri iki kibazo na cyane ko atari bo bateguye iki gitaramo. Yabwiye umunyamakuru ko ibi bitaramo byateguwe na Global Livingstone Institute bityo akaba ari bo Marina yakabaye ajya kubaza impamvu y'ibyamubayeho aho kubibaza KINA Music na cyane ko atari bo bamuhaye akazi.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MARINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irakoze5 years ago
    Rwose, marina ntakosa yakoze narimwe, kdi burya kugirango yemere gufata micro avuge ikintu nkakiriya nuko biba bimubabaje.kdi si rimwe biba bibayeho! Knowless yamugiriye ishyari, ubundi c, uretse clement umuheka, uriya yagera hehe nukuntu aririmba nabi! Ntawe uyobewe kina music,nukuntu abantu bayo kuririmba byabaniniye bajye bareka kugambanira abandi. Iki nicyo gihe abashoboye nabo bigaraze.
  • damour5 years ago
    reka mbabwize ukuri mugitaramo kimusanze narimpari nimbere yimana marina ibintu marina yakoze nundi muhanzi uwo ariwe wese yabikora kugirango ashimishe abafana be.marina nukuri tukurinyuma urimuto mumuziki ark uri mukuru mubitekereze courage nzagufana paka mpfuye
  • Jolie5 years ago
    OMG, ndibeshya cg Marina avuze Fuck muri interview????
  • Lee5 years ago
    Ariko se uriya mukobwa yaje ku rubyiniro Musanze hari gahunda yo gukangurira abantu kwipimisha ku bushake Virus itera Sida ,ariko ywese twatunguwe aza avuga ngo akeneye umusore uza akamut..... itoso, yabyinaga nkuwasinze kuko yigiraga nkaho yibereye mu buriri aho nari mpagaze numva abantu bavuga mbega umukobwa wigira neza nk'indaya oya sibyo kandi nta nubutumwa yatangaga.nanjye ubwanjye mfite uburenganzira nari kumuhagarika.
  • Kameg5 years ago
    Ndasaba police y'urwanda gukurikirana uyumukobwa kuko urumogi nibindi biyobyabwenge bimugeze mubwonko. Ibi simikino, ibyomvuga mbihagazeho ko uyumukobwa akoresha ibiyobyabwenge bikomeye. Naho kubyo ari gutayanjwamo byo usibye ibigoryi gusa ntawundi muntu wabyumva. Umuntu nomuri interview uri gukoresha za fuck??? Really?? I mean who does that??
  • Nilas5 years ago
    Ukirutse inda ya bad rama ukuyemo ejobundi aha none utangiye guta ibitabapfu kubantu?? Iyuvuga ngo amashyamba ariho se ujya kuryana iminwa numukobwa mugenzi wawe ukabishyira hanze, nuko bari bakugiriye ishyamba?? Ujya kuririmba indoro ya charly na nina ukayihindura ibishegu se nabwo bari bakugiriye ishyamba? Ujya kubatuka kukarubanda se nabwo bari bakugiriye ishyamba??? Bene nkamwe tubita ibiburaburyo.
  • LUCKY5 years ago
    Marina we have wishakira hit mu kubiba urwango, Clement iyo agira icyo apfa nawe ntiyari buguhe akazi muvandimwe, ikindi Clement nawe yari afite abamukuriye ba nyiri gitaramo kandi nabo bari bahari bashoboraga kubona ibyo uri gukora mu gitaramo kirimo kurwanya agakoko ka SIDA bagasaba ko ukurwa stage,so ikosore wo kwangiza byinshi ubiba urwango kandi njye ndanakwikundira
  • Mena5 years ago
    Barakoze kumuhagarika,nta burere agira ni umupfapfa yigana abanyamahanga batagira uburere ngo nawe akumva yabaye hatari,unugoryi mu mutwe ni bwinshi.nibyo muzajye muha urubuga abiyubaha,aba bataye umutwe mubareke nibabona nta maso mubaha bazisubiraho.naho kubyina rwose ntabyo azi ahubwo ashyiremo ingufu mu kubyiga kuko ibyo yita kubyina nta mbyino irimo,imbyino n izi iwacu Afrika naho ibyo kwikorakoraho si imbyino kandi si iby iwacu.
  • Marina ni umwanda5 years ago
    Iki kigoryi cyumukobwa kimaze gutuka charly na nina none cyadukiriye butera???? Ubundi dore ikibi cyo gukina nimbwa ikagusiga imbaragasa. Babahaye akazi nyuma ngo kata? Iyo baba badasha iterambere ryawe wanyana yimbwa we bari kugutumira?? Urajya imbere yabafana ukinihisha nkaho bari kukurongora warangiza ngwiki?? Uzatondagire abandi wamwanda we!
  • Mukasa5 years ago
    Ndumwe mubantu bari musanze iyi ngirwa mukobwa iririmba, ndabyibuka ko nahageze neza neza Igor mabano ari gusoza, uyu agahita ajyaho. Narindi muri VIP, ariko ibyo uyumukobwa yakoze nagahomamunwa. Amagambo nibuka yavugaga harimo kuba yaranihaga nkayamajwi abagore nqbakobwa bakoresha bari gukora imibonano mpuzabitsina, agira ati oooh baby aa uuu ayii, nyuma yibyo arongera ati ndashaka icyana cyigisore Gishyushye kiza hano tukabikora.. abantu bavugije induru nyinshi cyane, yo kumirwa no gutangara, ariko nibwira ko disi yagizengo iyonduru nimushima! Nyuma yiyonduru umuzungu waruhagaze aho hafi ahagararanye na governor yaramubajije ati iyonduru niyiki? Amubwiye icyo ibyo iyonkobwa ivuze bishatse kuvuga, umuzungu yahindutse umutuku tumureba, haje abazungu bageze muri bane harimo nuwaririmbe Mbekanyamanza keza, ndibuka ko umwe muribo yavuze mucyongereza ati uwomukobwa namanuke nonaha. Ibi byose narimpari, hanyuma rero wamukobwawe mbere yo gutinyuka kuvuga ubusabusa wabanza ukisubiraho ukamenyako ibitaramo byose atari ibimansuro wamurwayi wo mumutwe we. Naho numviye ko utuzuye mumutwe nukuntu uvuze ngo nigute umuntu akwishyura utakoze?? Hanyuma ndagirango nkwibarize nanjye nti nigute wakira umushahara utakoreye?? Wamunyenzara we? Ministry yumuco nabandi babishinzwe bakeneye kukwamagana kuko uri virus mbi yakwangiza umuryango nyarwanda.
  • Mugambira Alexis5 years ago
    Umuhanzi abereyeho gutanga ubutumwa bwubaka ariko uyuwe ngo ni marina, ubutumwabwe ni satanique.Iki gishegabo cy'umugore ubusambanyi nibyo ubona abanyarwanda bakeneye wa mucafuwe w'indaya? Harya ngo nibwo bunyamujyi? Icyo nzi cyo n'abo bagushyigikiye ntaho mutaniye mubwenge ni abahehesi nkawe.Ntiwongere kurenganya abantu ahubwo niwongera gukora biriya bazagufunge.
  • Nukur kina music 5 years ago
    Marlene
  • marine marina5 years ago
    hhh uyu mukobwa yikoza isoni rwose narebere aho ikibazo kiri areke kukirebera aho kitari kuko ikibazo kiri muri we wikoza usoni akigira ibintu byuburaya ndibaza kuntu yagiye imusanze kuririmba tuziko abantu bari bari gupinywa sida banayirwanya we aho kugira abagire inama akabatera irari ryubusambanyi marina sinkwanga kuko mbona uzi kuririmba ariko ikosore wikiha urwamenyo uracyari muto ufite benshi wafatiraho urugero rwiza nkuwo knowless uvuga wakamurebeyeho ugashyiramo ubwenge ndetse na queen cha mubana muri label imwe yakaguhaye inzira nziza ugenderaho gabanya inyoto yamafranga ukore ibyiza abanyarwanda tuzagukunda vana kina music muribyo wirebe kuko niwowe ikibazo kiriho kdi ntekereza ko ufite management nziza itakagombye guta umwanya mukugushakira utu interview nkutu uvuga ubusa twese tubona ukuri yakagombye guta umwanya ikeigisha ndetse igushakira interview zivuga kundirimbo nshya mbese kukintu cyakatwersetse indi sura itariyibibi tumaze igihe tubona kuko rwose numwana wigitambambuga ntiyabura kubona ko wabaye addicted na sex so iyubahe utange urugero rwiza. urumva kuntu avuga ibigambo bitubahisha umunyarwandakazi ngo "fuck" ukwiye iwawaaaaa
  • Anastase4 years ago
    Eeh ndumiwe kbx,naha marina ageze?





Inyarwanda BACKGROUND