RFL
Kigali

Mbayoboza inkoni y’icyuma, abafana nabo bakanyoboza indi – Sadate Munyakazi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/09/2020 11:34
0


Agaruka kubamushinja kuyoboza igitugu bagereranya n’inkoni y’icyuma, umuyobozi wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi yavuze ko imyanzuro igenda ifatwa muri iyi kipe igamije gushaka umusaruro mwiza, ahanini ituruka no ku gitutu cy’abafana baba bakeneye intsinzi.



Ni kenshi cyane humvikanye amajwi y’abantu batunga agatoki Sadate Munyakazi, bamushinja kuyoboza igitugu bigendanye n’uburyo bamwe mu bayoboranaga nawe bagiye begura mu bihe bitandukanye ndetse n’abatoza bagasezererwa batarambye mu ikipe.

Kuva Munyakazi Sadate yatorerwa kuyobora ikipe ya Rayon Sports, umubare munini w’abayobozi bagiye bava mu kazi, bamwe bavuga ko beguye kubera impamvu zabo bwite, abandi bakavuga ko batemeranya n’imiyoborere y’umuyobozi mukuru w’iyi kipe.

Bamwe mu batoza kandi batoje iyi kipe, ntibayimazemo igihe bitewe n’impamvu zitandukanye ariko ahanini ziganisha ku musaruro.

Ibi kandi bakabisanisha n’amagambo Sadate yatangaje ubwo yageraga ku buyobozi bw’iyi kipe, ubwo yavugaga ko ishyamba ryose rivugwa muri Rayon Sports agiye kuritwika kandi abigize indakorwaho, Rayon Sports y’iki gihe atariko imeze kuko buri wese agiye kuryozwa ibyo yakoze.

Byose bikomatanyirijwe hamwe, hari abahise banzura ko muri Rayon Sports Sadate ayoboza inkoni y’icyuma.

Aganira na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri 2020, Sadate yatangaje ko babifata uko bitari kuko uko bavuga ngo ayoboza inkoni y’icyuma, abafana nabo bataba bamworoheye, bamuyoboza indi.

Yagize ati "Mbayoboza inkoni y’icyuma! Abafana bo se baba banyoroheye? Nabo banyoboza indi".

"Ahanini ntekereza ko abavuga ko nyoboza igitugu cyangwa inkoni y’icyuma, bashingira ku myanzuro ifatwa mu ikipe, kandi igamije gushaka umusaruro mwiza. Abafana ba Rayon Sports utabahaye umusaruro mwiza, biva ku bakinnyi n’umutoza bikajya ku mutwe wa Perezida w’ikipe, ubwo rero niyo mpamvu tugomba gukora ibishoboka byose ku buryo umusaruro mwiza uboneka".

Sadate Munyakazi kandi yasabye abafana n’abakunzi ba Rayon Sports gutahiriza umugozi umwe bakitegura umwa utaha w’imikino, kuko aribyo byatanga umusaruro kuruta kuryana.

Sadate Munyakazi avuga ko igitutu cy'abafana bashaka umusaruro mwiza, gituma hari imyanzuro imwe n'imwe ifatwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND