RFL
Kigali

Mbere yo gupfa Karl yasabye kudashyingurwa, azatwikwa ivu rye ribikanwe n'iry'injangwe ye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/02/2019 16:08
0


Umugabo wamenyekanye cyane mu bijyanye n’imideri aho yagize uruhare runini mu iterambere n’uruganda rw’imideri ku isi cyane cyane muri Chanel, Karl witwa Karl Lagerfeld uherutse kwitaba Imana azize uburwayi hari ibyo yasabye mbere yo gupfa bizamukorerwa napfa.



Amazina ye yose ni Karl Otto Lagerfrld akaba ari Umudage w’umunyabugeni cyane ndetse ku bijyanye n’imideri akaba yarubatse izina cyane. Si ibyo gusa kandi, uyu mugabo wavutse tariki 10 Nzeli 1933 agapfa afite imyaka 85 irengaho amezi atanu, yari umuhanzi w’udushya, umwanditsi w’ibitabo ndetse akaba n’umufotozi. Ubu yari atuye i Paris mu Bufaransa.

Urupfu rwe rwamenyekanye ku wa 2 tariki 19 Gashyantare 2019, bamwe mu byamamare byo muri Amerika n’ahandi ku isi yose barimo Kim Kardashian, Nick Minaj, Rihanna n’abandi benshi bagaragaje agahinda batewe no kubura umuntu ukomeye mu buzima bwa benshi ndetse n’igihombo uruhando rw’imideri ku isi yose rugize kubera urupfu rw’uyu mugabo bivugwa ko yazize Kanseri.

Ubusanzwe iyo umuntu apfuye arashyingurwa hagendewe ku muco w’abantu, hari ababatwika bagashyingura ivu cyangwa rikabikwa hakaba n’abashyingura umubiri (umurambo) w’uwapfuye. Kuri uyu mugabo rero, nta kiriyo kizabaho ndetse nta n’ibirori byo kumushyingura kuko ubwe yisabiye ko nta wuzata umwanya we amukorera iyo mihango ndetse anatangaza impamvu yabyo.

Ubusabe bwa Karl bwo kutazashyingurwa, yabutanze mu mwaka w’2017 ubwo handikagwa amateka y’inshuti ye magara yari yitabye Imana, nyakwigendera De Bascher’s wazize Virusi Itera SIDA. Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Karl mu kiganiro yagiranye na AFP dukesha iyi nkuru, uyu mugabo ntazashyingurwa ahubwo ubusabe bwe buzubahirizwa uko yabivuze, ni cyo cyubahiro gikwiye bamuha.

Karl yavuze ko gushyingura ntacyo bivuze cyane ko umuntu aba yaraje ku isi umunsi umwe anagomba kuyivamo umunsi umwe. Ubwo inshuti ye magara De Bascher’s yapfaga, hari ivu rye yabitse igihe yari amaze gutwikwa, ndetse hari n’ivu yabitse rya nyina umubyara maze byose abibika ahantu h’ibanga kuri we maze asaba ko we napfa hatazagira uwirushya ajya kumushyingura ahubwo abasaba kuzagerageza kwegeranya ivu ry’abo bantu babiri n’irye kuko yumva ko kubaho no gupfa bingana.

Karl
Karl Lagerfrld ni umwe mu bari bafatiye runini uruhando rw'imideri isi yose

Ayo magambo Karl yayavuze mu buryo bwe ati “Nafashe ivu rya De Bascher’s n’irya Mama wanjye mbibika ahantu h’ibanga cyane. Umunsi umwe tuzongeraho n’iryanjye. Ariko sinshaka ikiriyo, sinshaka gushyingurwa, nta birori, nta na kimwe. Naje ku isi umunsi umwe kandi nzayivamo umunsi umwe. Ariko nimureke bizabe byaravuzwe ko nta cyihutirwa. Ndi nka Madame Porgès wabayeho muri Belle Epoque. Ubwo yapfaga, abantu bavuze ko ari cyo kiremwa cyonyine cyabaye mu isi kitagomba kubamo. Nanjye ni uko, iyi si sindi igice cyayo…”

Karl umugabo wakundaga gukora cyane akumva ko ntaho aragera, yari afite ipusi akunda cyane yitwa Choupette aho yanasabye ko ivu ryayo nipfa mbere ye rizabikwa aho irye rizabikwa nawe napfa. Ibi yabivuze ubwo yasabaga kutazashyingurwa ngo akorerwe ibirori byo guherekezwa.

Yaragize ati “Mbega agahinda, nta gushyingurwa nimpfa.” Agendeye ku birori byo gushyingura umuhanzi Johnny Hallyday washyinguwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbagiza barimo n’uwari Perezida w'u Bufaransa yagize ati “Njye nasabye ko nazatwikwa ivu ryanjye rikabikanwa n’irya Mama, iry’inshuti yanjye magara n’irya Choupette [Ipusi ye] niramuka ipfuye mbere yanjye.”

Karl
Karl yasabye ko ivu rye ryazegerezwa iry'injyangwe ye Choupette 

Hagendewe ku busabe bw’uyu mugabo rero, umuvugizi we yahamirije AFP ko batazakora ibirori byo kumushyingura ahubwo bazakora ibyo yabasabye kera nk’icyubahiro akwiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND