RFL
Kigali

Mbere yo kuza mu Rwanda Meddy yabanje gutaramira muri Canada imbere y'umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/12/2018 15:45
0


Muri iyi minsi umwe mu bahanzi bari kugarukwaho mu banyarwanda ni Meddy, uyu muhanzi usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu ategerejwe mu Rwanda aho afite igitaramo tariki 1 Mutarama 2019 mu gitaramo cya East African Party. uyu muhanzi mu ntangiriro z'iki cyumweru ategerejwe mu mujyi wa Kigali.



Uyu muhanzi mbere yo kuza mu Rwanda yabanje gukorera igitaramo muri Canada mu mujyi wa Montreal aho yataramiye imbere y'umukunzi we bamaze iminsi bari mu rukundo rukomeye. uyu muhanzi byitezwe ko nyuma yo kuva muri Canada agomba guhita aza mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cya East African Party gitegerejwe tariki 1 Mutarama 2018.

Meddy ategerejwe mu gitaramo azafatanya nabandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo; Riderman, Bruce Melody, Yvan Buravan na Social Mula bazaba bataramira abazitabira iki gitaramo kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera. Kuri ubu amatike y'iki gitaramo akaba yamaze kugera ku isoko.

meddy

meddy

meddy

meddymeddyMeddy yakoreye igitaramo muri Canada

meddy

meddy

Umukunzi wa Meddy yari ahari nubwo atifuzaga ko bamufata amafoto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND